December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Musanze: Mu busitani bw’ Ibitaro bya Musanze hiciwe umubyeyi ahetse umwana w’imyaka 2

YASUWE 84 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Nzeli 2019, bamwe mu bakozi bo mu bitaro bya Ruhengeri biri mu murenge wa Muhoza, mukarere ka Musanze basanze hapfiriye umuntu hafi y’ubusitani bwabyo. Uyumuntu akaba yitwa Mukandoli Clemantine yari ahetse umwana w’imyaka 2.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Philbert Muhire yabwiye itangazamakuru ko Mukandoli yari yaraye muri biriya bitaro yaje gusura abarwaza, ndetse ngo mugitondo hari abamubonye agendagenda mu kigo. Yagize ati: “ Ayo makuru niyo uwo mubyeyi yiciwe mu kigo kandi bamusanganye igikomere ku mutwe, ariko RIB yaje itangira iperereza.”

Mukandoli akomoka mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze akaba yari afite imyaka 32 y’amavuko. Umwana yari ahetse we ngo nta kibazo yagize.

Abaturage babwiye Umunyamakuru ko babonye nyakwigendera ava amaraso mu gitsina.