December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Hashyizwe ahagaragara mudasobwa ikoze mu giti izajya ikoreshwa n’imirasire y’izuba

YASUWE 63 

Mu gihe ikoranabuhanga risigaye ryifashishwa mu bikorwa bitandukanye harimo no kwiga, ubu hamaze gushyirwa ahagaragara mudasobwa ikoze mu giti ikaza ikaba itazakenera amashanyarazi mu bice by’ icyaro  kuko izajya ikoreshwa n’imirasire y’izuba.

Iyi mudasobwa yakozwe hagamijwe gufasha abana biga mu bice by’icyaro, ikazanafasha abana bo mu bihugu bikennye kugera ku ikoranabuhanga bitabagoye.

Iyi mudasobwa yahawe izina rya Wawa Laptop, rikomoka ku ijambo ryitwa quechua “wawa” bisobanuye “umwana”. Iyi mudasobwa izagurishwa mu bice by’icyaro by’ibihugu bikennye kurusha ibindi, nk’uko Carrasco wakoze iyi mudasobwa igendanwa yabitangarije RFI, akaba amaze gukora izigera kuri 799, buri imwe ikazajya igurwa amayero arimunsi ya 200.

Kuri iyi mudasobwa, igice kizwi nka clavier cyangwa keypad mu ndimi z’amahanga, ikoze mu giti, akaba akangurira ababyeyi kuzigurira abana kuko zigenewe abana bari gahati y’imyaka 10 na 15 y’amavuko.

Wawa Laptop 2.0 ishobora kandi no gukoresha umuriro w’amashanyarazi ku batuye mu mijyi cyangwa imirasire y’izuba ku batuye mu cyaro. Aho kwandikira twagereranya n’ikibaho cyangwa urupapuro, mu ndimi z’amahanga iyi igizwe n’ibyo bita “10 pouces “, naho sisiteme yayo, ikoresha ibyo bita “libre Linux” mu ndimi z’amahanga.

Wawa Laptop 2.0 yamaze kugera ku isoko no mumishinga itandukanye y’abikorera, hagamijwe kuyikwirakwiza mu bice by’igihugu bikennye cyane, iyi mudasobwa ikaba yarakorewe ahitwa  Pérou muri Amerika y’Amajyepfo.