December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Urutonde rw’abantu 10 b’ibyamamare bakunzwe cyane muri Uganda mu mwaka wa 2019.

YASUWE 115 

Mu gihe habura amezi make ndo umwaka wa 2019 urangire, hagendewe ku bikorwa byakozwe n’ubwitabire byagaragarijwe, ibitekerezo by’abantu benshi ndetse n’urugwiro byagiye bigaragarizwa ibyamamare mu gihugu cya Uganda, hakozwe urutonde rw’abantu 10 bambere bari kubica bigacika muri uyu mwaka wa 2019.

Uru rutonde ruragaragaraho cyane abanyamuziki, abanyarwenya ndetse n’abanyapolitiki basanzwe bazwi cyane kubera amazina banditse ndetse n’ibikorwa bagaragaramo muri iyi minsi bituma amazina yabo agarukwaho cyane.

#1. Yoweli Kaguta Museveni

Nka Perezida wa Uganda nubwo adakunze kugaragara mu bikorwa byinshi cyane bituma abonana n’abaturage benshi cyane, izina rye rigarukwaho cyane ahantu henshi, ndetse no mu bikorwa bitandukanye  cyane cyane ibya Politiki ku miyoborere ye n’amashyaka bahanganye bitoroshye cyane muri iyi minsi.

#2. Fresh Kid UG

Amazina ye bwite ni Ssenyonjo Patrick umwana muto w’imyaka itarenga 7 umaze kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu cya Uganda ari mu bantu bagarukwaho cyane kuva yatangira umuziki kugeza ubu. Kubera impano yo gukunda umuziki igaragara mu muryango wose kuri ubu uzwi ku izina rya Fresh Family, ibi bimaze gutuma bagera ku rwego rwo hejuru we na Se umubyara Paul Mutabazi uzwi ku izina rya Fresh Daddy nawe umaze kumenyekana cyane.

#3.Bobi Wine

Uretse kuba umunyamuziki ukomeye ku mwanya wambere, nin’umunyapolitiki ukomeye mu gihugu cya Uganda aho ahagarariye agace ka Cyandodo East mu nteko ishingamategeko ya Uganda ibi nabyo byatumye aba ikimenywa na bose muriiki gihugu ndetse akaba anakunzwe cyane. Kuri ubu Bobi Wine yamaze kwemeza ko azahanga mu matora ya Perezida wa Uganda ateganyijwe muri 2021

#4.Jose Chameleon

Nyuma yo gitangirira umuziki mu gihugu cya Kenya akaba ari ikirangirire mu muziki w’Ubugande kuva mu myaka yashize kugeza nawe ari mu mitima ya benshi cyane. Mu minsi yashize nibwo yatangaje ko yiyunze ku ishyaka rya People Power nyuma yo kureka andi mashyaka akomeye muri Uganda nka NRM na DP, akaba afite n’ubushake bwinshi bwo kuyobora umujyi wa Kampala ibi nabyo byatumye amaso y’abantu amurangamira cyane.

#5. Bebe Cool

Uyu nawe amateka ye arisobanura mu muziki wa Uganda bimwemerera kuza mu bantu bazwi ndetse banakunzwe cyane muri iki gihugu, nawe akaba akunze kugaragara cyane avuga kubikorwa bya Politiki cyane cyane ahanganye n’abahanzi bahisemo andi mashaka Atari NRM ashyigikiye.

#6. Kizza Besigye

Besigye agaragara cyane mu ishusho ya Politiki ya Uganda, imyaka ine ahanganira kuyobora iki gihugu anahanganye n’abari ku buyobozi atavuga rumwe nabwo, aribyo yagiye amenyekanamo inshuro nyinshi, uyu nawe izina rye ntirisigara inyuma.

#7. Anne Kansiime

Mu gihugu cya Uganda ukivuga urwenya, hafi mu mitwe ya benshi bumva iri zina, izina yikoreye, yanditse haba imbere no hanze y’igihugu.

#8. Zari Hassan

Uyu nawe arazwi cyane nk’umwamikazi mu bijyanye n’imyidagaduro ndetse no ku mbugankoranyambaga mu gihugu cya Uganda kuva mu myaka myinshi ishize kugeza ubu, ari mu byamamare bigarukwaho cyane mu gihugu imbere ndetse n’ahandi mu bihugu bya Africa y’Uburasirazuba.

#9. Eddy Kenzo

Ushatse kuvuga abanya Uganda bafite indirimbo nyinshi zakunzwe ndetse zikinakunzwe muri Uganda izina Eddy Kenzo ntiryaburamo. Uyu nawe ari mu bagarukwaho cyane mu gihugu cya Uganda mu muziki we wuje ubwenge ndetse n’impanuro nyinshi. Yakoze indirimbo yamenyekanye cyane ikanakundwa “Sitya Loss” yazamukiyemo abana bato bazi kubyina “Ghetto Kids”

#10.Mowzey Radio

Nta muhanzi upfa, ibihangano birasigara. Uyu nawe nubwo amaze umwaka urenga avuye ku isi izina rye ntiryashira mu mitwe y’abanya Uganda, Ntabwo byakoroha ko wabona Umugande uwariwe wese wabaza ngo usange atazi iri zina cyangwa indirimbo ye imwe. Kugeza ubu indirimbo ze ziracyafite ijambo rinini mu muziki wa Uganda.