December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Beyonce amaze kugira imbaga y’abayoboke bamusenga biganjemo abifuza kuba ibyamamare

YASUWE 61 

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bayobotse gusenga umuhanzikazi Beyonce mu idini rye yashinze “The National church of Bey” rikomeje gukurura imitima y’abantu batagira ingano bashaka kwisengera uyu muhanzikazi bakamusimbuza Imana yabaremye.

Mu rusengero rw’uyu muhanzikazi Beyonce, afatwa nk’ikigirwamana ndetse ngo amamiliyoni y’abantu  asigaye amuramya amwita “Umubyeyi Bey” w’umucunguzi.

N’ubwo uyu muhanzikazi wakoze indirimbo nyinshi nka Single Ladies, Halo, Upgrade, Irreplaceable n’izindi ngo ntacyo yakora kuri uru rusengero n’abantu bamuramya, hari amashusho yamugaragaje yambaye imyenda nk’iya Yesu ndetse biravugwa ko na we yifata nk’imana.


Umuhanzikazi Beyonce ni umwe mu bazwiho imyambarire idasanzwe inatera ubwoba bamwe

Beyonce yifata nk’ikigirwamanakazi ndetse idini rye ngo ryitwa “Beyism” aho hasohotse Bibiliya ye yitwa ’Beyble’, igamije kumusenga no kumusingiza.

Iri dini ririmo kuyobokwa n’ibyamamare bikomeye, amamiliyoni y’abifuza kuba byo ndetse n’abantu benshi bakunda indirimbo ze cyane.”