November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amerika yirukanye abadipolomate 2 bahagarariye Cuba muri Loni abasigaye bafungishwa ijisho

YASUWE 65 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirukanye Abanya-Cuba 2 bari bahagarariye igihugu cyabo mu muryango w’abibumbye (ONU) i New York, zishinja gukora “ibikorwa bibangamiye umutekano wa Amerika”, nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’urwego rw’ubabanyi n’amahanga rwa Amerika.

Abandi bakozi ba Cuba basigaye bakora mu biro biyihagarariye muri ONU, ubu bategetswe kutarenga agace ka Manhattan ahari icyicaro cya ONU  nk’uko bivugwa na Morgan Ortagus, umuvugizi w’urwego rw’ububanyi n’amahanga rwa Amerika.

Amerika nta makuru arenzeho yari yatanga kuri ibyo bikorwa ishinja abo bakozi ba Cuba.

Bruno Rodriguez, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cuba, yavuze ko ibyakozwe na Amerika “nta shingiro na busa bifite”.

Mu butumwa yatangaje mu rurimi rw’Icyesipanyole ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku munsi w’ejo ku wa kane taliki ya 19 Nzeli 2019, Bwana Rodriguez yavuze ko ibyo Amerika ishinja Cuba ari “igitutsi nyandagazi” ku gihugu cye.

Yongeyeho ko iyirukanwa ry’abo bategetsi babiri ryateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Abategetsi baturutse mu bice bitandukanye by’isi bitezwe guhurira mu nama ngarukamwaka ya ONU i New York mu minsi micye iri imbere.

Uko kwirukanwa ni cyo gikorwa cya vuba aha kibayeho mu bushyamirane mu mibanire hagati y’Amerika na Cuba.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2019, Cuba yamaganye ubushakashatsi bwakozwe n’abarimu bo kuri Kaminuza ya Pennsylvania muri Amerika bwasanze ubwonko budakora neza ku bategetsi b’Amerika bigeze guhagararira iki gihugu muri Cuba nk’uko Reuters yabyanditse.

Ku cyicaro cya ONU i New York

Amerika yakomeje gushinja Cuba kugaba ibitero by’urusaku cyangwa amajwi akomeretsa ibice byo mu bwonko (bizwi nka ‘sonic attacks’), nyuma y’aho benshi mu bahagarariye Amerika muri Cuba binubiye ko bagira ibimenyetso by’indwara bidasobanutse birimo kugira iseseri no kutumva.

Abarimu ba Kaminuza bakora mu kigo cya Cuba cy’ubuvuzi bw’indwara zo mu bwonko bavuze ko ibyagezweho n’abo bashakashatsi bo muri Amerika bidasobanutse.

Ku munsi w’ejo ku wa kane taliki ya 19 Nzeli 2019, ubushakashatsi bwakozwe n’abarimu ba Kaminuza bo muri Canada, bwavuze ko ibyo abo badiplomate ba Amerika bahuye nabyo icyo gihe bishobora kuba byaratewe n’uburozi bwibasira urwungano rwo mu bwonko buturuka mu byo Abanya-Cuba basanzwe bakoresha mu kwirinda udusimba dutera indwara.

Kuva yagera ku butegetsi, Perezida Donald Trump yakomeje kongera igitutu yotsa Cuba, ahindura umujyo w’ibikorwa byakozwe n’uwamubanjirije byo kugerageza kubyutsa umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2019, ubutegetsi bwa Bwana Trump bwashyizeho ibihano bishya kuri za kompanyi zo muri Amerika zikora ingendo zerekeza kuri icyo gihugu cy’ikirwa cya Cuba.

Steven Mnuchin, umunyamabanga w’urwego rw’imari rw’Amerika, yavuze ko iryo kumira “rizafasha mu gutuma amadolari ya Amerika adakomeza kugera mu ntoki z’igisirikare, ubutasi n’inzego z’umutekano za Cuba”.