December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Niba uri mu Rukundo n’umuntu ugaragaza ibi bimenyetso,ushatse wakuramo akawe karenge- Ntakwitayeho

YASUWE 48 

Akenshi dukunda kwishuka, tukirengagiza ndetse tukanihanganira ibyo tubona ngo tutavaho twangiza urukundo turimo, gusa n’ubundi icyo wakora cyose birangira ubabaye igihe cyose ukundana n’umuntu nta gahunda ihamye agufitiye(bitamurimo)

Ibi bimenyetso bizakwereka ko uwo muri mu Rukundo atakwitayeho:

1.Igihe ubona neza ko atagerageza ngo abashe kukubonera umwanya kabone n’ubwo yaba afite izindi gahunda, Umuntu ugukunda by’ukuri ukwitayeho ntabwo yakwereka ko yakuburiye umwanya kabone n’ubwo waba muto.

2.Niba atishimira ko abandi bamenya ko mukundana, mwajya mubandi bantu akarwanira kugaragaza ko uri umuntu w’inshuti bisanzwe. Uwo afite iyindi gahunda.

3.Ntabwo akwitayeho, niba umukoraho ukabona bisa nkaho bimubangamiye, ubona bitamunyuze. Umuntu ugukunda by’ukuri ashimishwa no kubona umukoraho nubwo byaba gake gashoboka.

4.Niba ubona umukobwa buri gihe aba akugereranya n’abandi basore, ubona ashishikajwe cyane n’ibikorwa byabo kukurusha. Afite indi gahunda ntabwo akwitayeho

5.Niba adashobora gushyira Telephone hasi ngo aguhe umwanya, agutege amatwi neza igihe muri kuganira. Ubwo hari abandi b’ingenzi afite aba yakurutishije agomba kuvugana nabo niba atanashobora kwihangana ngo akubonere umwanya muri kumwe

6.Niba adashimishwa no kugendana nawe mu ruhame

7.Niba ashobora kukuvugaho ibintu ibyaribyo byose bitakubahisha mu ruhame kugira ngo akunde ashimishe abantu(gutebya). Umuntu ugukunda anakubaha ntabwo yatinyuka kukuvugaho ibintu bitari byiza agukiniraho mu bandi bantu

8.Niba adashobora gukosa ngo abibone yicishe bugufi abigusabire imbabazi. Haba akantu k’ubushyamirane gato akitsibura akagenda,adakenera ko habaho ubwumvikane

9.Niba adashobora kugira ikibazo na kimwe mu gihe akunda kukubonana n’abandi mudahuje igitsina baba abo azi cyangwa atazi. Si byiza ko abigira umuco kuko nabyo si byiza cyane icyo bikabije, gusa muntu ugukunda wese icyo ni ikintu aba agomba kwibaza, iyo acecetse akakureka haba harimo ikibazo

10.Niba adashishikajwe no kumenya ibyo urimo, uko ubayeho, uko ubuzima bwawe bumeze kandi byitwa ko mukundana. Uwo afite ikindi kimushishikaje

11.Niba muganira utameze neza, akabibona ntabyiteho. Adakunda kuguhamagara wanamuhamagara ukumva adashaka ko muvugana umwanya munini(agahita arambirwa)

Si ngombwa ko ibi ubibonera rimwe cyangwa se ngo ucungane nawe cyane umushakamo amakosa rimwe na rimwe ukeka nibyo utabonye, gusa ku muntu utagukunda ibi birigaragaza.