December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Noneho FDLR igiye kurimburwa burundu, amabanga yayo yose yamenyekanye

YASUWE 40 

Nyuma y’urupfu Lt Gen Slyvestre Mudacumura ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(FARD) zatangaje ko zigiye kurimbura burundu umutwe w’iterabwoba, FDLR, nyuma yo kuvumbura amabanga y’uyu mutwe yose.

Izi ngabo zasanze flash disk yuzuyeho amabanga menshi mumyenda y’umurambo w’umuyobozi wa FDLR Lt Gen. Mudacumura Sylvestre waguwe gitumo mu ijoro ryo kuwa 18 Nzeri 2019, akamishwaho amasasu kugeza apfuye.

Iyi flash disk izi ngabo za FARDC zasanganye uyu Mudacumura yuzuyeho amabanga y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yayoboraga ndetse ngo Leta ya RDC izayifashisha mu kuwurimbura burundu cyane ko umaze imyaka isaga 20 uhungabanya umutekano muri iki gihugu by’umwihariko muri Kivu y’amajyaruguru.

Uretse iyi flash disk,FARDC yafatanye Mudacumura mudasobwa,telefoni byose ngo byuzuyemo amabanga y’imikorere ndetse n’imigambi uyu mutwe wari ufite mu guhungabanya umutekano muri RDC no mu karere muri rusange.

Icyihariye muri ibi bikoresho byafatanywe Mudacumura ni uko biriho amabanga y’uko uyu mutwe uyoborwa,abo bakoranaga na gahunda z’ibitero byawo.

Lt Gen.Mudacumura Sylvestre wishwe afite imyaka 65 ngo yarindwaga n’abasirikare bakomeye 120 bahoraga bakikije aho yari atuye ndetse ngo hafi ye habaga hari abasirikare 30 bafite ubuhanga budasanzwe mu kurwana.

Mudacumura wahoze mu mutwe w’abarindaga perezida Habyarimana Juvenal,yari atuye muri Rutshuru mu gace kitwa Bwito ari naho yarasiwe n’ingabo za FARDC zamuguye gitumo mu birindiro bye.

Mudacumura yashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye, rwamuregaga ibyaha birimo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, kwangiza ibice bimwe by’umubiri ku muntu, gufata ku ngufu, kwangiza imitungo no gusahura.

Credit: RadioTv10

SOMA IZINDI NKURU ZABANJE BIFITANYE ISANO

Lt Gen Slyvestre Mudacumura wayoboraga FDLR-FOCA yiciwe muri Congo(RDC)

Ingabo za FARDC zirikwivuga ibigwi nyuma yo kwica Gen Mudacumura, Col Serge na Maj Gaspard bose bari abayobozi ba FDLR