December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: Abafite ubumuga bwo mu mutwe bakeneye guhabwa Ibyiciro by’ubudehe

YASUWE 48 

Abaganga bakora ku bigo nderabuzima byo mu karere ka Ruhango bavuga ko inzego zitandukanye zikwiye kugira ubufatanye mu kwita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, kuko ngo hari igihe barwara bajya kwa mu ganga kubaha service z’ubuvuzi bikagorana biturutse ku kutagira ababitaho nta n’ubwisungane mu kwvuza bafite hakiyongeraho no kutagira ikiciro cy’ubudehe babarizwamo.

Umuhoza Caline Umuganga ushinzwe gukurikirana abantu bafite ikibazo cy’ubwandu bwa Virus itera Sida n’abafite uburwayi bwo mu mutwe ku kigo nderabuzima cya Kigoma kiri mu murenge wa Ruhango.

Umuhoza Caline

 Ati“Kuba hari bamwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe usanga batagira ababitaho, ni byo usanga kubaha service z’ubuvuzi mu gihe barwaye izindi ndwara zisanzwe bigorana cyane bitewe no kutagira ubwisungane mu kwivuza cyangwa ibyiciro by’ubudehe babarizwamo″.

Dusabeyezu Console umukozi ushinzwe Imibereho myiza yabagana Ikigo Nderabuzima cya Byimana (socialle) avuga ko abafite ubu burwayi bwo mu mutwe badahura gusa nikibazo cyo kugira ibyiciro by’ubudehe n’ubwisungane mukwivuza.

Dusabeyezu Console

Ati “Abafite Uburwayi bwo mu mutwe iyo bafite n’ubwandu bwa virusi itera sida usanga batitabwaho ngo bafashwe kugera aho bafatira imiti igabanya ubukana. Usanga kandi iyo umuntu kuwo atagiye kwamuganga ngo hamenyekane uko ubuzima bwe buhagaze mbere yuko afatwa n’uburwayi kubimenya nyuma yuko afatwa n’uburwayi bwo mumutwe ntifipfa koroha kuko icyo gihe we nta shobora kujya kwipimisha. Icyo gihe kandi nta numwitaho ngo abe yamujyana kwa muganga kureba niba ataranduye virus itera sida.

Bityo rero inzego zitanduka z’ubuyobozi mu karere zikwiye kugirana ubufatanye kugirango bariya Bantu badakomeza gutereranwa″.

Kuri iki kibazo Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ruhango Kemirembe Ruth avuga ko kwita kubantu bafite uburwayi bwomumutwe byatangiye gushyirwa mubikorwa.

Kemirembe Ruth

Ati“Kuri ubu abakora mu ishami ry’ubuzima dufatanyije n’abayobozi b’inzego zibanze zo muri aka karere, twamaze gushyikiriza minisiteri y’ubuzima urutonde rw’abafite ubumuga bwo mumutwe mu rwego rwo kurushaho kwita ku bibazo byabo biturutse mu nzego zose, dutegereje rero ko bashyirwa muri sisiteme y’ikoranabuhanga kuburyo aho baba bari hose bahabwa serivise baba bakeneye″.

Uyu muyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ruhango akomeza avuga ko kuri ubu urutonde rw’abafite uburwayi bwo mu mutwe rwashyikirijwe minisiteri yubuzima ruriho abarenga 300, gusa ngo hakomeza kugenda hiyongeraho n’abandi baturuka mu tundi turere ariko nabo hakaba harakozwe urutonde rwabo kuburyo nabo bazitabwaho.

 J.Bosco MBONYUMUGENZI rwandanews24.com/Mukarere ka Ruhango.