December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Lt Gen Slyvestre Mudacumura wayoboraga FDLR-FOCA yiciwe muri Congo(RDC)

YASUWE 50 

Amakuru akomeje gucicikana ahantu hatandukanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru byinshi ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aremeza ko Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, yiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ifoto ikomeje gukwirakwizwa imwerekana yapfuye

Mudacumura yahoze mu Ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu mutwe w’abarindaga Perezida Juvenal Habyarimana ndetse yari umuyobozi wungirije wawo. Amashuri Makuru ya Gisirikare yayigiye i Hamburg mu Budage.

Gen. Mudacumura yishwe nyuma y’uko mu 2016, Major Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abamurindaga, yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Uyu Mugisha yari umwe mu bayobozi FDLR yagenderagaho, akaba asanzwe anashakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha by’intambara yakoze ahitwa Busurungi muri Walikale mu gihe cya Omoja Wetu.

Mu bagarutse ku rupfu rwa Mudacumura harimo umunyamakuru Simone Schlindwein w’ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage, ukurikiranira hafi inkuru zo muri aka karere no muri RDC by’umwihariko. Yavuze ko byemejwe ko Gen Mudacumura yishwe mu rukerera mu gico yatezwe n’inyeshyamba za Nduma Defence Forces(NDF).

Gen Mudacumura yakekwagaho ibyaha icyenda byiganjemo iby’intambara n’iyicarubozo byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2009 na 2010. Yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za FDLR nyuma y’itahuka rya rya General Paul Rwarakabije wawuyoboraga mbere ye.

Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi 13 Nyakanga 2012. Gusa yari atarafatwa.

Mu bindi byaha Mudacumura w’imyaka 65 yaregwaga harimo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, kwangiza ibice bimwe by’umubiri ku muntu, gufata ku ngufu, kwangiza imitungo no gusahura.

Credit: IGIHE