December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ak’abasinzi kashobotse,dore ibihano bikaze bibategereje

YASUWE 52 

Binyujijwe ku rukuta  rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda, umuvugizi mukuru wa RNP, CP JB Kabera yibukije abanyarwanda bose ko gusindira mu ruhame ari icyaha kandi ibihano biteganyijwe kuri buri wese ubirenzeho.

Yagize ati: “Tuboneyeho kwibutsa abantu ko gusindira mu ruhame ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’iminsi 8 n’amezi 2 ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 20,000 kugeza ku bihumbi 100,000 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ingingo ya 599 y’Itegeko ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko Ahana y’u Rwanda igira iti: “Umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”

Muri iyi minsi nkuko bikomeje gutangwa mu nyigisho zitandukanye zitangwa na Polisi y’igihugu muri rusange,hakomeje gufatwa hakanatangwa ibihano kubinangiye bakarenga kumabwiriza bamenyeshejwe nkana.

Polisi y’igihugu ikomeje gukora imikwabu ahantu hatandukanye ifata abatwara ibinyabiziga basinze ndetse n’abandi bishora mu biyobyabwenge mu buryo bukabije.

Ari nako ku bufatanye na Polisi y’igihugu n’izindi nzego zitandukanye nka Komisiyo y’igihugu y’abana n’abandi bireba hakomeje gutangwa ubutumwa bubuza urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge.

Ni muri urwo rwego Polisi y’igihugu ikomejekwibutsa abafite utubari ndetse n’amahoteli ko bagomba gushishoza kuko itegeko rivuga ko buri muntu wese uha cyangwa ugurisha ibisindisha umwana aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi 3 kugeza kuri 6 n’ihazabu y’amafaranga 100,000 kugeza kuri 200,000.

Buri wese biramureba.