December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inzu ibikwamo Virusi za Ebola na HIV yibasiwe n’inkongi y’umuriro

YASUWE 73 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Nzeli 2019,  ikigo cy’ubushakashatsi mu miti kiri mu Ntara ya Siberia mu Burusiya cyahiye igice kimwe bituma ibyumba bibitsemo Virusi za Ebola na HIV biturika. Iyi laboratwari ni iya kabiri ku isi ibitswemo ziriya virusi ndetse n’indi ndwara yitwa Smallpox.

Iki kigo cyahiye bitewe n’umuriro waturutse ku iturika rya gaze bityo umuriro urakomeza ugera mu cyumba Virus za Virusi za Ebola na HIV zari zibitswemo.

Amakuru dukesha Russia Times (RT) aravuga ko umwe mu bakozi b’icyo kigo yahiye bikomeye kuko ubushye bwe bwageze ku rwego rwa gatatu.

Iyo laboratwari yiswe Vector yubatswe mu gace ka Koltsovo kari muri Siberia, ikaba yarashinzwe mu gihe cy’Aba-Soviyete bayishinga bagamije gukora intwaro za kirimbuzi zikoresha utunyabuzima twanduza indwara (viruses na microbes).

RT yatangaje kandi ko byasabye ko hitabazwa abashinzwe kuzimya inkongi bagera kuri 38 n’imodoka zizimya umuriro 13 kugira ngo bakumire ko uriya muriro ugera kure.

Umuyobozi w’Umujyi wa Koltsovo avuga ko nta miti cyangwa ikindi kinyabutabire gihumanya cyasohotse muri iriya laboratwari.

Mu mwaka wa 2004 hari umwe mu bakozi b’iyi Laboratwari witwa Antonina Presnyakova wapfuye nyuma y’uko agacupa yari atwayemo virus ya Ebola kamucitse kikubita hasi karameneka ahita yandura iyo ndwara.