December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umunyakenya waregwaga gutekera urubyiruko umutwe muri KCC yakatiwe gufungwa imyaka 2

YASUWE 73 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Nzeli 2019, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwasomye urubanza rw’ Umunyakenya Kinuthia Charles wareganwaga na bagenzi be 3 ubutekwamutwe bushingiye ku nama bakoranyirije muri Kigali Convention Centre, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri hamwe n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw, mu gihe bagenzi be bagizwe abere

Uko ari 4 baregwaga ko ku wa 25 Kamena 2019 bakoranyije abantu ibihumbi biganjemo urubyiruko muri Kigali Convention Centre, mu nama yiswe ’Wealth and Fitness Summit’.

Abitabiriye bavugaga ko bijejwe ubumenyi ku kwihangira imirimo na $197 kuri buri muntu, ariko basabwa kubanza kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Byaje guteza akavuyo cyane ko inama yitabiriwe n’umubare uruta uwari witezwe ndetse hakekwaho amayeri y’ubwambuzi, birangira ihagaritswe na Polisi n’abayiteguye batabwa muri yombi.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 16 Nzeli 2019 nibwo urubanza rwasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama. Abaregwaga ni Dr Kinuthia, Rachel Matipei Nashipai na Vivian Khisa bakomoka muri Kenya n’Umunyarwanda Mohamad Niyonkuru, bashinjwa kwambura abantu ibyabo hakoreshejwe uburiganya no gutegura inama binyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwahamije Kinuthia wari uyoboye itegurwa ry’inama yo muri Kigali Convention Centre, icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri, mu gihe kuri Matipei Rachel rwasanze ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze bidahagije ngo ahamwe n’icyaha cy’ubwambuzi kimwe na Vivian Khisa. Mohammed Niyonkuru we urukiko rwasanze mu bimenyetso byatanzwe harimo ugushidikanya.

Ku kindi cyaha bari bakurikiranweho cyo gukoresha inama mu buryo butemewe n’amategeko, abaregwa bose bakigizweho abere.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu.

Inkuru bijyanye: https://rwandanews24.com/index.php/2019/06/25/polisi-yahagaritse-inama-bari-bahururiye-ngo-baracyura-amadorari-amafoto/