December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ibiganiro byo kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda birimo kubera I Kigali mu muhezo

YASUWE 54 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Nzeli 2019, nibwo ibiganiro ku nshuro ya mbere byo gucoca amakimbirane y’umubano utifashe neza hagati y’ u Rwanda na Uganda yateraniye I Kigali, ikaba ihagarariwe n’impande zombie ndetse n’abahuza muri ibi biganiro aribo Angola na RDC nabo bahagarariwe n’Abaminisititi b’Intebe, ariko ikaba irimo kubera mu muhezo.

Umuhango wo gufungura iyi nama iteganyijwe kubera ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, witabiriwe na Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri RDC.

Biteganyijwe ko gufungura iyi nama bikorwa buri ruhande ruhabwa ijambo, ariko igihe cy’ibiganiro n’abahuza baturutse muri Angola na RDC nabo barasohoka mu cyumba cy’ibiganiro kuko bibera mu muhezo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abitabiriye ni Gen Maj Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ; Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano Gen Maj Joseph Nzabamwita hamwe na Col Anaclet Kalibata, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano.

Ku ruhande rwa Uganda, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kuteesa.

Hari kandi Minisitiri w’Umutekano, Gen. J.J Odongo Abu; Umuyobozi mu Biro bya Perezida Yoweri Museveni, Amb. Joseph Ocwet; Intumwa Nkuru ya Leta, William Byaruhanga na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha.

Abahuza muri ibi biganiro ni Umujyanama muri Ambasade ya Angola mu Rwanda, Horacio Uliengue; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto; Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC, Gilbert Kankonde Malamba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa RDC, Inzun Justin Kakiak.

Nyuma y’ibiganiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri Sam Kutesa, baragirana ikiganiro n’abanyamakuru ku byemeranyijweho.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu byombi  igamije “kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.’’

Yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola wakiriye iyi nama.

Yasinywe nyuma y’igihe u Rwanda rugaragaza ko Uganda ikomeje guhohotera Abanyarwanda bayibamo cyangwa bayigendamo, kubangamira ubucuruzi bwarwo no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Muri ayo masezerano hemejwemo “kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi” no “guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.”

Ayo masezerano anateganya ishyirwaho rya Komisiyo ihuriweho n’impande zombi (U Rwanda na Uganda) igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiyakubiyemo; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo ba minisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.