November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ni iki cyatumye Ikipe ya Rayon sports(Gikundiro) idatwara igikombe cy’agaciro?

YASUWE 70 

Hari kumugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo habaga umukino wanyuma wo guhatanira igikombe cy’agaciro.

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande gusa amahirwe yagiye
aboneka ntiyabyazwa umusaruro.

UKO UMUKINO WAGENZE:

Iminota 45 yarangiye amakipe yombi aganyije 0-0 bajya kuruhuka. Mugice cya kabiri Kayiranga
Baptiste utoza Rayon Sports by’agateganyo, yakoze impinduka Jules Ulimwengu yinjira
mukibuga na Habimana Hussein basimbuye basimbuye Iranzi Jean Claude na Ciza Hussein.

Ku munota wa 50 umu nya Nigeriya Nwosu Samuel Chukwudi wanyuze mu makipe
atatu harimo na Rayon Sports amusezerera mbere yuko ajya muri Mukura niwe
watsinze igitego cya mbere ku ruhande rwa Mukura kuri penaliti,ni nyuma y’ishoti
ryari ritewe na ba rutahizamu maze Iragire Saidi akora umupira mu rubuga
rw’amahina.

Mukura yakomeje gusatira ikipe ya Rayon Sports maze k’umupira yari ahawe neza
na Nwosu Samuel Chukwudi, Ndizeye Innocent yazumukanye umupira kuruhande
Rwiburyo anyura kuri Rutanga Eric arangije aroba umuzamu Kimenyi Yves,Mukura
iba ibonye igitego cya 2.
Igitego Rayon Sports yabonye cyatsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa 65 kuri
penaliti, nyuma y’uko Ngirimana Alex yari akoze umupira watewe na Habimana
Hussein bari mu rubuga rw’amahina.
Kubera imyitwarire itari myiza Rutanga Eric kapiteni wa Rayon Sports yasagariye
umusifuzi nyuma yuko yaratanze koruneli ku ruhande rwa Mukura maze azamura
igitambaro, umusifuzi wo hagati Samuel nawe ntiyazuyaza amuha ikarita itukura hari
ahagana ku munota wa 70.

Abafana bari benshi

Umutoza Olivier ubwo yateganyaga gusimbura ngo ashyiremo umwataka Romami,
yaje guhindura icyemezo nyuma Ndizeye Innocent yahawe ikarita y’umuhondo ya kabiri
nawe ava mukibuga gutyo ubwo yakiniraga nabi Nshimiyimana Amran ku munota
wa 77 ahubwo aza kongeramo myugariro ngo amufashe kurinda ibitego bari batsinze.
Mu bihembo byatanzwe Mukura Victory Sports yahawe miliyoni eshatu n’igikombe,
Rayon Sports ihabwa miliyoni 1,500,000 Frw.
Police FC yatsinze APR FC igitego 1-0 cya Iyabivuze Osée ku mwanya wa gatatu,
yahawe ibihumbi 500 Frw.

Umukinnyi w’irushanwa yabaye Munyakazi Youssuf ‘Lule’ ukina hagati muri Police
FC biri kuvugwa ko nawe azahamagarwa mu ikipe y’igihugu mu gihe uwatsinze
ibitego byinshi yabaye Samuel Chukwudi Nwosu wa Mukura Victory Sports, watsinze
ibitego bibiri nawe byitezwe ko arahita asinya amasezera muri ekipe ya Mukura Vs.

Igikombe cy’agaciro cya kinwaga kunshuro ya 4 muri 2015,2017, 2018 na 2019 ikipe ya Rayon
sports ikaba amaze kugitwara inshuro 2 ari nayo yari ifite icy’umwaka ushize 2018, ni mu gihe
Police Fc na Mukura zigitwaye inshuro imwe.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Bikorimana Gerard
Rugirayabo Hassan
Ngirimana Alex
Senzira Mansour
Niyonkuru Ramadhan
Duhayindavyi Gael
Ndizeye Innocent
Tuyishimire Eric
Ntwali Evode
Nwosu Chukwudi Samuel
Olih Jacques
Rayon Sports
Kimenyi Yves
Rutanga Eric
Iradukunda Eric
Rugwiro Herve
Iragire Saidi
Nshimiyimana Imran
Bizimana Yannick

Ciza Hussein
Sarpong Michael
Omar Sidibe
Iranzi Jean Claude

AMAFOTO

Mukura vs yahawe cheque yamiliyoni 3 z’amafaranga y’urwanda