December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: Ijerikani imwe y’amazi mabi igura amafaranga 200frw

YASUWE 60 

Ni umugezi kandi bavuga ko usanga Abagore bafite abana bimpinja baza kumeseramo ibyahi by’abana babo, ariko kandi ngo no kuyabona bikaba bigoye cyane kubatuye kure yuyu mugezi kuko bibasaba kwishyura abayabazanira ku magare amafaranga atari munsi ya maganabiri (200fr), ku ijerekani imwe.

 

umugezi witwa ururumanza abaturage bavomamo amazi yo kunywa nogukoresha mungo zabo imirimo itandukanye.

Mbanzabigwi Barthazali utuye muri aka kagali ka Gishari Umudugudu wa Gisanga ikibazo cyo kutagira amazi meza burigihe bakigeza ku buyobozi bwa karere ariko nti hagire icyo bu gikoraho.

 

Mbanzabigwi Barthazali Umukuru w’umudugudu wa Gisanga ari kwerekana umugezi wu rurumanza abatuye mu kagali ka Gishari bavomamo amazi banywa bakanayakoresha indi mirimo

Ati “Turifuza ko abayobozi batureberera umunsi ku munsi batugezaho amazi meza kuko kuba dukomeza kunywa no gukoresha amazi tuvoma mu mugezi wu rurumanza ingurube zivurugutamo

usanga bitugiraho n’ingaruka zokurwara indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka zo munda n’izindi.

Usibye nibyo kandi no kuyoga amazi tuvoma muri uyu mugezi ntucya, ahubwo uruhu ruragenda rukeruruka ubundi rugakanyarara″.

umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ku kibazo cy’abatuye mu murenge wambuye batagira amazi meza  ubuyobozi bwaka karere bufite gahunda yo kuyabagezaho kandi igomba gushyirwa mubikorwa  mugihe kitarenze imyaka ibiri (2).

Meya wa Karere ka Ruhango Habarurema Valens ari kuvuga ko ubuyobozi bwa karere bugiye kugeza amazi meza ku batuye mu murenge wa Mbuye bavoma mu mugezi wu rurumanza.

Ati“Ikibazo cyuko abatuye mu murenge wa Mbuye badafite aho bavoma amazi meza turakizi , kandi muri gahunda dufite ni uko tugomba kugikemura mugihe cya vuva, kuburyo imyaka ibiri izajya gushira twaramaze kubagezaho amazi meza″.

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa karere ka Ruhango, abaturage bamaze kugezwaho amazi meza bari kugipimo cya 41%. Ibi ni mu gihe mu ntego igihugu cyihaye ari uko mu mwaka wa 2024 abaturage bagomba kuba baramaze kugezwaho amazi meza kugipimo cy’ijana ku ijama , ibivue ko ubuyobozi bwa karere ka Ruhango busabwa gushyira ingufu nyinshi mukugeza amazi meza kubaturage kugirango iyi ntego izagerweho uko bikwiye.

J.Bosco MBONYUMUGENZI rwandanews24.com/ Mu karere ka Ruhango Umurenge wa Mbuye.