December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubu umwana ufite ubumenyi budasanzwe ufite imyaka 16 agiye kujya yemererwa gukora mu nzego za Leta

YASUWE 45 

Kuri ubu Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yatangiye gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange y’abakozi ba Leta.

Ibi byaba ye mu nteko rusange y’Abadepite yabaye kuri uyu munsi taliki ya 13 Nzeri 2019 yari iyobowe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Madame Mukabalisa Donathile ubwo hasuzumwaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange y’abakozi ba Leta ryasobanuwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Madame Rwanyindo Fanfan.

Uyu mushinga uteganya uburyo bushya bwo gushaka abakozi mu buryo butaziguye buzifashishwa kugira ngo abantu bafite ubumenyi bw’imboneka rimwe, binjizwe mu butegetsi bwa Leta nk’abakozi ba Leta bahoraho.

Iri tegeko riteganya ko imyaka yo kwemererwa kuba umukozi mu butegetsi bwa Leta ari 18,  icyakora hateganijwe ko umuntu ufite nibura imyaka 16 ufite ubumenyi budasanzwe yemererwa gukora mu butegetsi bwa Leta, bitangiwe uruhushya rwanditse na Minisitiri.

Muri uyu mushinga hateganijwe ko umukozi ukorera ku masezerano, umwanya akoraho ukaza gushyirwa ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ashobora kuwushyirwamo atongeye kunyura mu ipiganywa, iyo umwanya utahinduye icyiro ubarizwamo; yujuje ibisabwa kandi atarahanwe mu rwego rw’akazi.

Nyuma yo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bitandukanye kuri uyu mushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta kandi bigasubizwa na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Abadepite bemeje ishingiro ryawo.