December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rema Namakula niwe ugiye kwikora ku mufuka hafi muri byose bizakenerwa yerekana umukunzi we mushya mu muryango.

YASUWE 64 

Nyuma yuko Rema Namakula ashyize ku mugaragaro ko umubano we na Eddy Kenzo urangiye akerekana umukunzi we mushya Dr Ssebunya, ngo nkuko bigaragara ko byose ariwe uri kubishyiramo imbaraga nyinshi ngo bigender uko abishaka yiteguye gutanga arenga 85% y’ibizakenerwa byose mu birori byo kwerekana ugiye kuba umugabo we mu muryango we.

Amakuru dukesha Blizz Uganda batangaje ko bahawe n’umuntu wa hafi wizewe aravuga ko Rema Namakula ariwe uzashora amafaranga menshi agera kuri 85% y’azakenerwa kugira ngo ibirori byo kwerekana umugabo we mu muryango biteganyijwe taliki 14 Ugushyingo 2019.

Ibi birori biteganyijwe ko nibura bizatwara amashilingi ya Uganda atari munsi ya miliyoni 200(UGx 200Million), kuri aya bikaba bivugwa ko Dr Amzah Ssebunya azava mu mufuka we adashobora kuzarenga 25%.

Rema Namakula arajwe ishinga no kuba umugore wa Dogiteri akaba ariyo mpamvu yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo akore ibirori by’akataraboneka yifuza dore ko n’ubundi imwe mu mpamvu bivugwa ko yatumye atandukana na Eddy Kenzo ari uko atumvaga neza ibyo gusezerana kumugaragaro bagakora ibirori nk’ibyo abantu bose bakababera abahamya, kandi we aribyo yifuzaga ngo kugira ngo amenye ko ari umugore w’agaciro ku mugabo.

Uwatanze amakuru yagize ati:” Yiteguye(Rema) kwishyura ibikenewe byose kugira ngo hatazagira igituma aseba nyuma yo gutanduka na Eddy Kenzo. Uyu mugabo(Ssebunya) arasabwa gushyiraho 25% gusa ibindi Rema akabyitaho, we icyo asha nuko yerekana umugabo mu muryango bikarangira

.

Amakuru atizewe neza yigeze gutambutswa nanone ku binyamakuru bimwe na bimwe byo mu gihugu cy’Ubugande harimo na Blizz Uganda yavugaga ko impamvu Rema ashobora kuba ari kwihutisha ibintu cyane bishoboka ko yaba afite inda ikiri ntoya ya Dr Ssebunya, akaba ariyo mpamvu kugira ngo ibintu bizatangire kumenyekana neza ari kumwe n’umugabo.