December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Paul Kagame yasubije Diane Kamali amwizeza ko ikibazo cye yamaze kukimenya kandi kigiye gukurikiranwa vuba cyane.

YASUWE 215 

Ku mbuga nkoranya mbaga ndetse no mu binyamakuru hamaze iminsi hacicikana ubutumwa bunaherekejwe na Video bwa Diane Kamali busaba kurenganurwa kubera ihoterwa yakorewe agakubitirwa mu ruhame n’umuyobozi akaba na nyiri  Goodrich TV, ariko akamara igihe kirenga amezi abiri atarakurikiranwaho ibyo yakoze.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Nzeri 2019 ahagana saa munani z’ijoro nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize icyo avuga ku butumwa bwanditswe na Diane Kamali taliki ya 5 Nzeri 2019.

Asubiza Diane Kamali Perezida Kagame yagize ati:”Tugomba gukurikirana tukamenya neza uko byagenze tugakora igikwiye gukorwa. Biratangaje niba RIB yarashyikirijwe aya makuru ikaba itarakora ibyo isabwa gukora.”

Nyuma y’iki gihe kinini cyari gishize kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo byavuzwe ko ubushinjacyaha bwakiriye Dosiye ya Francis Habumugisha umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV uregwa gukubitira uyu mukobwa mu ruhame.

Mu bimenyetso Bihari byagaragajwe na Diane Kamali kuri iri hohoterwa yakorewe, uretse kuba byarabereye mu cyumba cyari kirimo abantu benshi akandagazwa imbere yabo bose babireba, Diane Kamali yagaragaje amashusho avuga ko ari ayafashwe na Camera yo muri icyo cyumba bari barimo ubwo yakubitwaga urushyi mu ruhame, ayo mashusho Diane avuga ko yafashwe taliki ya 16 Nyakanga 2019 ubwo bari mu nama mu nyubako ya MPeace Plaza ari naho Goodrich TV ikorera.

Intandaro y’ibi byose mkuko Diane Kamali yabitangarije igihe ngo ni urwikekwe Francis Habumugisha yagize ubwo bari bari mu nama aho umwe mu bakozi bakorana yari ari kuvuga amwe mu makosa y’abayozi bakorana na Francis arimo, nibwo Francis yaketse ko Kamali ari gufata amashusho  ahita ahaguruka amwuka inabi anamukubita urushyi.

Nyuma yo kwandika ubu butumwa Diane Kamali yahise atangira gusubizwa n’abantu batandukanye ndetse n’inzego byarebaga zitangira kugira icyo zibivugaho aho bamwe bamubwiraga ko yakabije guhita agenera cyane cyane ubu butumwa abe mu nzego zo hejuru kuko nkuko bigaragara ku butumwa bwe yabugeneraga cyane Perezida Kagame, Madame Jeannette Kagame ndetse na Village Urugwiro, aho urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB rumusubiza rumumenyesha ko ikirego cye cyakiriwe kandi ko azahabwa ubutabera kuko nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko.

Umushinjacyaha mukuru mutangana Jean Bosco yatangaje ko bashyikirijwe iyo Dosiye kugira ngo iperereza rikomeze hatangwe ubutabera.

Aho yagize ati:” Gukubita umuntu mu ruhame harimo no kumutesha agaciro kandi bihabanye n’umuco wacu ndetse ni ingeso mbi, amategeko abereyeho gukosora abantu bitwara batyo kugira ngo uwakorewe icyaha agirire icyizere ubutabera kuko bugomba kumurengera bukamusubiza icyubahiro mu gihe uwakoze icyo cyaha akurikiranwe, kubazwe ibyo wakoze ni imwe mu nkingi igihugu cyubakiyeho.

Mu gihe iki cyaha cyaramuka gihamye Francis Habumugisha, ingingo ya 121 mu itegeko rigenga ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ubishaka  ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwe igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko itarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga Atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni y’amafaranga y’u Rrwanda. Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranwe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri y’amafaranga y’u Rwanda.