December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Twasabye Mozambike kwihutisha ikurikiranwa ry’abishe Baziga wayoboraga Diyasipora – Mutangana

YASUWE 54 

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 9 Nzeli 2019, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje  ko  u Rwanda rwasabye Mozambique gukurikirana abishe Louis Baziga wari ukuriye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, kugira ngo baryozwe ubwo bwicanyi bakoze.

Baziga yishwe arashwe taliki ya 26 Kanama 2019, ahagana saa tanu z’igitondo ubwo yari mu muhanda w’igitaka ugana kuri kaburimbo mu gace ka Bike. Yashyinguwe mu Rwanda ku wa 2 Nzeri.

Mutangana Jean Bosco yagize ati “Mozambique ni igihugu dufitanye umubano no mu nzego z’ubutabera, dufitanye umubano n’inzego z’Ubushinjacyaha zaho. Leta y’u Rwanda yamaze kugaragariza Leta ya Mozambique ko uyu munyarwanda, abagize uruhare mu kumwica bakwiriye gushakishwa bagashyikirizwa ubutabera. Ni ikibazo, kirababaje kuba Umunyarwanda wari unakuriye diaspora hariya, uhagarariye abantu benshi hariya, ukorera mu nyungu z’igihugu cyacu, yarishwe muri buriya buryo.”

Mutangana yavuze ko byaba hakiri kare cyane “kumenya aho iperereza ry’ibanze rigeze”, ariko bazakomeza ubufatanye haba mu mu nama bahuriramo hagati y’inzego z’Ubushinjacyaha, inzego za Polisi no hagati y’ibihugu by’umwihariko.

Yakomeje ati “Mozambique yashyikirijwe icyo kibazo kugira ngo isuzume, ikore iperereza. Ubwo reka twe kuvuga byinshi kubera ko icyaha cyabereye mu kindi gihugu, hari inzego z’ubutabera zifite ububasha bwo gukora iperereza muri icyo gihugu, kitari u Rwanda. Turumva rero ko twabiharira Mozambique, yazarangiza iperereza, ubwo tuzamenya ibyo ubutabera bwagezeho.”

Nyuma y’urupfu rwa Baziga, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yavuze ko yishwe n’abanyarwanda bagenzi be kuko banabigerageje inshuro nyinshi.

Yavuze ko ubwo yageraga muri icyo gihugu yaganiriye na Baziga akamubwira ko harimo abantu benshi barwanya Leta y’u Rwanda, bakomeje kumusaba kuva ku buyobozi bwa Diaspora cyangwa kubugumaho akajya anabakorera.

Ati “Nkatwe nka Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique turemeza ko Louis yishwe n’abanzi b’igihugu, ibyo turabyemeza 100%, b’Abanyarwanda kandi, ntabwo ari abanyamahanga bamwishe.”

“Ntabwo ushobora kurasira umuntu ku muhanda saa sita z’amanywa, izuba riva, abantu bagenda, ngo uvuge ko atari umuntu wamukurikiranye. Ni imodoka yamukirikiye igeze aho imufungira inzira, bavamo baramurasa kandi n’imodoka yari atwaye yari nshya, birumvikana ko ni abantu bari bamuzi, bamukurikiranye, b’abagome.”

Kugeza ubu Ambasade y’u Rwanda itangaza ko abantu batandatu aribo bamaze gufatwa mu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Baziga, barimo Eric-Thierry Gahomera urebera inyungu z’u Burundi muri Mozambique.

Harimo kandi Benjamin Ndagijimana uzwi nka Ndagije bivugwa ko abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC na Diomède Tuganeyezu wahoze muri FAR ndetse n’Umupasiteri witwa John Hakizimana nawe bivugwa ko akorana na RNC.