December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kenya: Abaturage barasaba Perezida Kenyatta gufata urugero kuri mugenzi we w’ u Rwanda Kagame agaca akajagari k’insengero

YASUWE 51 

Umudepite wo ku ruhande rwa visi Perezida William Ruto n’abayobozi mu ishyaka rya Jubilee rya Perezida Uhuru Kenyatta bateye rwaserera mu rusengero, ibi byatumye abanyakenya biha imbuga nkoranyambaga bamagana amahano abera mu madini.

Mu nsengero zo muri Kenya iyo amasengesho arangiye ahenshi baha umwanya abanyapolitiki bakavuga gahunda zabo za politiki.

Uyu mudepite w’ahitwa Kiharu  ku cyumweru taliki ya 8 Nzeli 2019 yinjiye muri kiliziya gatolika yo mu gace ahagarariye maze ababwira ko abo bantu bo muri Jubilee badakwiye kuba bavugira mu gace ke atabizi.

Habaye ubushyamirane mu kiliziya hagati y’abashyigikiye Jubilee n’abo ku ruhande rwa William Ruto bibumbiye mu kitwaTangatanga, kugeza polisi ije guhosha izo mvururu.

Kubera ibi, ubu Abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga baranenga cyane imvururu zibera mu madini mu nkubiri bise #ShameOnTheChurches.

Umwe yanditse ati: “Itorero muri Kenya rikeneye kureba niba ryigisha ijambo rya Yezu Kristu cyangwa ryigisha ijambo rya ruswa rigafunga ijisho ku kibi”.

Undi ati: “Urukundo rw’amafaranga niwo muvumo uri mu itorero uyu munsi. Itorero rikeneye gukizwa iki cyaha”.

Undi yanditse ko ‘ubusazi nka buriya mu nzu y’Imana burutwa n’imirwano yo mu kabari’.

Undi avuga ko abanyapolitiki bamaze gushyira amafaranga menshi mu madini “niyo mpamvu muri iki gihe pasitoro agusengera butewe n’icyo watuye”.

Umwe avuga ko Perezida Kenyatta yakwigira kuri mugenzi we w’u Rwanda ngo “agafunga amadini akura nk’ibihumyo agamije inyungu, akayategeka ko bagira impamyabumenyi ya tewolojiya nk’uko babitangarije BBC”.