December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubwongereza: Yarashe isasu riramugarukira ahita apfa

YASUWE 112 

Kuri iki cyumweru mu masaha y’igicamunsi umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yasanzwe mu modoka yapfuye ku muhanda uherereye mu burasirazuba bw’amajyepfo y’umujyi wa Londres aho bikekwa ko yaba yapfuye nyuma yo kurasa isasu rikagarurwa n’ikirahuri cy’imodoka rigahita rimwinjira.

 Uyu musore yahise apfira aho icyo gikorwa cyabereye I Sydenham.

Nkuko The Independent yabitangaje ngo urebye n’amaso byagaragaraga ko isasu ryaje rigakubita ku kirahure rigasubira inyuma kuko naho ryakubise hagaragara.

Abari begereye hafi aho nabo bavugaga ko bigaragarako ari nk’impanuka yabaye akirasa.

Umugore w’imyaka 56 utashatse kwivuga izina yagize ati:” Yaje aje kurasa undi muntu, birangira yirashe. Isasu ryakubise ku kirahure cy’imodoka biragaragara, aho isasu ryakubise haragaragara. Nyuma y’uko ibi biba uwo yari aje kurasa yaje atangira kumufata amashusho.”

Yakomeje avuga ko yagumishijwe inyuma y’iriya migozi ikoreshwa na Polisi mu kubuza abantu gutambuka mu gihe kigera ku masaha atatu kuva ukurasa kwaba.

Aho yagize ati:” Yagumye hariya amasaha agera ku atatu atwikiriye, nta Mama nta Papa, birababaje.” Yongeraho hari hashize imyaka igera kuri 25 hataba igikorwa nk’iki kuva yagera muri ako gace.

Abagabo babiri banyweraga hafi aho  bavuze ko bumvise urusaku rw’imbunda ntibasobanukirwe neza ibyaribyo, gusa bemeza ko nta bindi bikorwa by’akavuyo bigeze bumva nyuma na mbere y’urwo rusaku rw’isasu.

Umucuruzi mu kaduka kahegereye yatangaje ko we na bagenzi be bumvise ko uwo musore yirashe.

Yagize ati :”twabwiwe ko abasore bari bicaye mu modoka hafi ya Lloyds Bank umusore munini aza n’imbunda nini, bose bahita basohoka mu modoka bariruka, ahitamo kubangiriza imodoka aza akubita imbunda ku kirahure cy’imodoka isasu rivamo riramwinjira.

Abayobozi bo mu gace ibyo byabereyemo bakomeje kugaragaza ko babajwe n’ibyabaye ndetse banifatanyije n’umuryango wagize ibyago.

Aho icyaha cyabereye

Polisi y’umujyi wa Londre yatangaje ko ntamuntu urafatwa akekwaho uruhare kuri iki cyaha ndetse anavuga ko Polisi ikiri gukurikiranira aho icyo cyaha cyabereye.

Source: The Independent