November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: Abaturage barasaba gukemurirwa ikibazo cy’umunuko n’amasazi bari guterwa n’imbwa zishwe n’ubuyobozi.

YASUWE 90 

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Nyarusange ya kabiri akagali ka Nyamagana umurenge wa Ruhango mu karere ka ruhango baganiriye n’umunyamakuru wa rwandanews24.com batifujeko amazina yabo na mafoto byabo bishyirwa mu itangazamakuru, bo na bagenzi babo batuye mu yindi midugudu yo muri aka kagali, bavuga ko n’ubwo bagejeje ikibazo ku ubuyobozi bw’umurenge cy’imbwa z’inyagasozi zabariraga amatungo. nyuma bugafata icyemezo cyo kuzitega zigapfa, kuri ubu babangamiwe n’umunuko wazo bitewe n’uko nyuma yo kuzitega zigapfa ubuyobozi buzireka zikaborera mu mirima yabo ndetse no mu mashyamba

Ikibazo kandi basa n’aho bagihuriyeho n’abakorera mu ibagiro rya karere ka Ruhango riri muri uyu mudugudu wa Nyarusange ya kabiri, nabo bavuga ko babangamiwe n’umunuko uturuka mu cyobo Ndagijimana Maritin umukozi ushinzwe ubworozi muri uyu murenge wa Ruhango yajugunyemo zimwe mumbwa zari zamaze gupfa , icyobo ubusanzwe bari basanzwe batabamo inyama zagaragaye ko zitujuje ubuziranenge.

Bose icyo bahuriraho, basaba ubuyobozi, gukemura ikibazo kuko ngo gishobora kubakururira n’indwara zituruka ku mwanda, cyane ko ngo uyu munuko n’amasazi bigera no mungo zabo bidasize no kubasanga aho bavomaho amazi bajya gukoresha imirimo itandukanye yo murugo.

Kuri iki kibazo kiri kugaragazwa n’aba baturage, Umuyobozi wa karere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko kuba abaturage bagaragaza ikibazo k’imbwa zapfuye nti zitabwe kugeza aho zibanukira, ngo byatewe n’uko batari babimenyesheje ubuyobozi.

Meya wa karere ka Ruhango Habarurema Valens

Ati “Izo mbwa nitwe twafashe icyemezo cyo guzica dufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano kuko zirirwaga zizerera ku musozi zikarya n’amatungo y’abaturage. iyo zigiye gupfa rero usanga zipfira ahantu hose, kandi iyo abaturage babimenyesheje umukuru w’umudugudu wabo zirahambwa. Abo rero bo mu mudugudu wa nyarusange ya kabiri bavuga ko hari izitarahambwe zikaba ziri kubanukira, ni uko batigeze babimenyesha ubuyobozi, ariko kandi nyuma yuko ubuyobozi tumaze kumenya ko gihari twatangiye kugikemura”
Kubirebana n’ikibazo abakorera mu ibagiro ry’aka karere cy’uko n’abo babangamiwe no kuba hari imbwa zatabwe mu cyobo bajyaga bajugunyamo inyama zitujuje ubuziranenge, Uyu muyobozi w’akarere ka Ruhango avuga ko icyo nta kibazo kirimo cyababuza gukomeza gukora akazi kabo nkunko bisanzwe.

BAMPORIKI Jean Claude  rwandanews24.com