December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Updated: Inyubako y’ubucuruzi mu mujyi wa Kamembe yafashwe n’inkongi y’umuriro icyayiteye kiracyari amayobera -Amafoto

YASUWE 79 

Inyubako iri hafi y’isoko rya Kamembe ifite ibyumba bitanu bikorerwamo ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye imbere kw’ibaraza ryayo hagakorerwa ubucuruzi bw’imboga n’imbuto, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saha ya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe zo kuri uyu wambere itariki 2 Nzeri 2019, abantu bose bakwira imishwaro buri wese arwanira kureba ko hari icyo yaramura.

Uko iminota yagendaga ishyira ubufasha bwagiye bukomeza  buboneka, kuko mu minota mike gusa  imodoka izimya umuriro yifashishwa ku kibuga cy’indege yari imaze kuhagera ibafasha kuzimya ndetse n’abandi bagerageza uko bashoboye ngo barebe ko umuriro wari wibasiye iyi nyubako wahoshwa.

Imodoka izimya umuriro yahise ihagera

Kugeza kuri ubu amakuru ava i Kamembe nuko ahafashwe n’iyi nkongi y’umuriro hajimijwe , abantu bakaba batuje ibintu byakomeje nk’uko byari bimeze kubahegereye ndetse n’abandi.

Gahunga Innoncent nyiri inzu yahiye amaze gutangariza Rwandanews24.com, ko ubwo inzu yatangiye gufatwa n’inkongi y’umuriro ntabwo yarari hafi, gusa yahamagawe n’abaturanyi aza kureba uko bigenze, tumubajije impamvu akeka ko inzu ye yahiye yavuze ko atabizi, gusa ngo impamvu umuriro wabaye mwinshi, nuko hafashwe icyumba cyacururizwagamo imyenda ya velour, ku kibazo cyuko iyi nkongi yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi, yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ubwo byabaga yarari kumwe n’abatekenisiye b’amashanyarazi bamubwira ko iyo bizaba kuba amashanyarazi inzu zose zegeranye niye zarigufatwa zigakongoka, kubijyanye n’ubwishingizi yavuzeko yigeze kubufata gusa ntazi neza ko umubaruramali we, yibutse kujya kuvugurura amasezerano bafitanye n’umwishingizi atigeze adutangariza wariwe

Mugushaka kumenya amakuru yimbitse ku cyateye iyi nkongi y’umuriro Rwandanews24.co yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephraim, adutangariza ko inkongi y’umuriro yabaye, ariko hakaba hataramenyekana icyatumye ibaho, gusa ngo bagerageje ibishoboka byose inkongi y’umuriro irahagarikwa, ubu umutuzo wongeye kuboneka ahabereye iyi nkongi.

Gusa ngo no kuba izi nyubako zikorerwamo ubucuruzi zimaze igihe kinini ngo bishobora kuba intandaro y’impanuka zimwe na zimwe z’umuriro zikunze kuba mu mujyi wa kamembe kuko n’ubundi atari ubwambere impanuka nk’iyi iba muri uyu mujyi ku nko mu kwezi kwambere 2016,inzu ikorerwamo ibikorwa by’ivunjisha n’amaduka abiri acuruza ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye byarahiye.

Nubwo hangiritse byinshi kuburyo hari n’abatabashije kugira na kimwe baramura mubyo bacuruzaga byari bigoye kumenya agaciro k’ibyangijwe n’iyi nkondi y’umuriro, icyakora benshi mubacururizaga muri iyi nyubako batangaje ko bari bafite ubwishingizi mu bigo bitandukanye bakaba bategereje ko iperereza nirirangira bazakorerwa imibare bagafashwa kwishyurwa ibyangiritse n’ibigo by’ubwishingizi bafitanye amasezerano

Kubijyanye n’ibyo iyi nkongi y’umuriro yaba yangije Kayumba Ephraim yavuze ko nta mubare cyangwa agaciro k’ibyangiritse biramenyekana ngo kuko ibintu ubu bikiri mu kavuyo kenshi bitoroshye kuba imibare nyayo yahita imenyekana.

Ushaka kumenya uko byagenze wajya kuri Youtube Channel ya Rwandanews24 ukabasha kureba uko I Kamembe byari bimeze ubwo iyi nkongi y’umuriro yadutse:

Kanda hano urebe uko byari bimeze