December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kicukiro: Yasanze umugabo we agiye gusambanya umukozi ahita amutera icyuma.

YASUWE 64 

Umugore yasanze umugabo we agiye gufata umukozi wo mu rugo ku ngufu, umukozi aba ariwe ubirenganiramo arakubitwa ndetse birangira anatewe icyuma.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa gatanu taliki ya 30 Kanama 2019, Karere ka Kicukiro, umurenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, umudugudu wa Kabutare, aho nkuko Nyinawumuntu Ernestine umukozi wo murugo yabitangaje ko ngo yatunguwe nuko uyu mugabo wo muri uru rugo yamusanze mu cyumba akisanga yatangiye kumwinjira mu maguru, muri ako kanya ngo nibwo umugore nawe yahise yinjira mu cyumba acana itara atangira kumuhata inshyi nyinshi ndetse anamukubita icyuma hejuru y’ijisho aramukomeretsa.

Uyu mukozi wo mu rugo nkuko abitangaza ngo icyo yifuza nuko yahabwa ubutabera kuko yahohotewe, gusa ngo ubwo yageraga I Gikondo kuri Station ya Polisi ngo umugabo, we yise afande yamushushubikanyije ngo nagende kuko ariwe nyirabayazana, kubera iyo mpamvu akaba abona ko bitoroshye ko yabona ubutabera kuko bari kumwirengagiza ngo nagende ajye kwivuza batamukemuriye ikibazo, ibintu avuga ko ari akarengane.

Nyinawumuntu Ernestine watewe icyuma

Mu magambo ye n’ikiniga cyinshi Ernestine yagize ati:” Nagiye kuri Polisi igikondo barandingana bangira nkaho ntazwi, haje umugabo”afande” aravuga ngo birangire ntahe, ntahe ikibazo cyanjye batagikemuye ahubwo ngo nintahe njye kwivuza. Ubwo se urumva ntarengana?

Njyewe icyo ndi kwifuza banshakire ubutabera nicyo nshaka.”

Abaturanyi nabo batangaza ikibazo cyo kutumvikana ndetse n’amakimbirane muri uyu muryango kimaze igihe kitari gitoya ngo kuko banabimenyesheje ubuyobozi bw’umudugudu basaba ko uyu muryango wakwimurwa muri uyu mudugu ngo kuko ubavutsa umudendezo ndo kandi ntan’ibikorwa bya Leta bajya bitabira.

Uyu muryango ngo ni uw’umugabo witwa Ruzinzi wimukiye muri uyu mudugudu vuba aho bari bamaze igihe gito, bivugwa ko ngo yari avuye mu karere ka Nyarugenge.

CEDO w’akagari ka Bwerankori Iyakaremye Patrice

CEDO w’akagari ka Bwerankori Iyakaremye Patrice yatangaje ko aya makuru bayamenye ndetse aba bakekwa bakaba bamaze gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwasabye uyu mukobwa watewe icyuma kujya kwivuza iperereza rigakomeza rigakorwa uwakoze icyaha nawe akakiryozwa.