December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tanzania: Abahamwe n’icyaha cyo kwicuruza no kuryamana bahuje ibitsina bakatiwe n’urukiko

YASUWE 60 

Urukiko rw’ibanze rwa Nunge ruherereye Morogoro mu gihugu cya Tanzania rwatanze igihano cy’amezi 6 ku basore ndetse n’inkumi bafatiwe mu bikorwa by’ubusambanyi ndetse n’ubutinganyi.

Kuri uyu wa gatatu taliki 28 Kanama 2019 nibwo umucamanza Emelia Mwabangi yasomye imyanzuro y’urubanza rw’aba 22 bagizwe n’umubare munini w’abakobwa bahamwa n’icyaha cyo kwicuruza basuka amarira basaba imbabazi gusa ntacyo byari gutanga.

Urwo rubanza rwamaze amasaha atanu aho abo bakobwa bahamwe n’icyaha cyo kwicuruza, abasore nabo bahamwa n’icyaha cyo kuryamana bahuje ibitsina.

 

Nkuko tubikesha BBC News Gahuza uyu mucamanza Mwabangi ku ijambo yagejeje kubari bari aho yavuze ko iki gihano kigomba kubera urugero n’abandi bagerageza kwishora mu bikorwa byo kwicuruza, bitesha agaciro ndetse banagatesha imiryango n’ababyeyi babareze.

Yakomeje avuga ko abahamwe n’iki cyaha bose ari urubyiruko rufite imbaraga zo gukorera igihugu no kwiteza imbere ahubwo bakaba barahisemo gukora ibikorwa bigayitse nk’ibyo.

Bikunze kuvugwa ko impamvu abenshi bishora mu bikorwa nk’ibi ari ukubera ibibazo by’ubukene mu miryango baba baturukamo, bakabikora kugira ngo barebe ko babona amaramuko.

Kwicuruza ni igikorwa akenshi na kenshi usanga kinjiriza amafaranga menshi ababikora nubwo wenda bitameze kimwe kuri bose, iyi akaba ariyo mpamvu usanga bigorana guca uburaya burundu kubera uburyo bukorwamo kandi n’ababikora ugasanga baba barabyiyemeje, aho bivugwa ko ababasha kuyabona babona anarenze ay’abakora bahembwa na Leta.

Mu mwaka wa 2013, muri Kenya abakora uyu mwuga biraye mu mihanda basaba ko bashyirirwaho itegeko ribemerera gukora uburaya ndetse banashinja Inzego zishinzwe umutekano kubahohotera igihe bari mu bikorwa byabo.

Mu gihugu cya Tanzania havugwa umubare munini w’abakora uyu mwuga w’uburaya, hakaba hategerejwe ko wenda ubwo batangiye gufatirwa ibyemezo uyu mubare wagabanuka.