November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda: Minisitiri w’umutekano yiyemereye ko bafite inzu z’ibanga zifungirwamo abantu

YASUWE 82 

Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Uganda Gen. Elly Tumwine akomeje kugaragaza ko ashyigikiye ikoreshwa ry’inzu z’ibanga zifungirwamo abantu(Safe houses) gusa agakomeza gushimangira ko abo bantu nta yicarubozo bakorerwa ibintu nawe ubona bimugora kubisobanura bigaragara ko ibyo avuga bikemangwa.

Ibyo yabivugiye imbere y’akanama k’uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, aho yari yatumijwe ngo asobanure impungenge zari zagaragajwe n’abadepite ku bivugwa ko ari ibikorwa by’iyicarubozo, itabwa muri yombi ridakurikije amategeko ndetse n’ifungwa ry’Abagande ahantu hatemewe kandi ntibaburanishwe.

Amakuru dukesha BBC Gahuza na NBS Tv aravuga ko Gen. Tumwine yiyemereye ko izo nzu zifungirwamo abantu ahantu hatazwi koko ziriho kandi zikoreshwa muri iki gihugu mu guhuza ibikorwa by’ibanga by’ubutasi anavuga ko ntamuntu wemerewe kuzisura kubera impamvu yise iz’umutekano, ariko yahakanye ko izo nzu zikorerwamo iyicarubozo.

Depite Robert Kyagulanyi  uzwi cyane nk’umuhanzi ku izina rya Bobi Wine avuga ko abayoboke be benshi bari kwibasirwa, anavuga ko bene izi nzu zikorerwamo iyicarubozo zihari kuko hari abantu benshi bakomeje kuburirwa irengero.

Bobi Wine yavuze ko hari abantu benshi bakomeje kuburirwa irengero

Imbere y’ako kanama ko mu Nteko ya Uganda, Bwana Kyagulanyi yajise agaragaza urutonde rw’abantu 30 avuga ko bafungiwe ahantu hatazwi muri Uganda kugeza n’ubu hakaba hatazwi irengero ryabo ngo wenda niba hari n’ibyo bashinjwa babibazwe.

Gen Elly Tumwine

Ibintu Gen. Tumwine yasobanuye agaragaza ko nubwo izo nzu zihari nta yicarubozo zikorerwamo byagaragaraga ko bitakiririwe neza kuko byumvikanaga ko ibisobanuro atanga bitarimo ukuri kwari gukenewe nabo yasobanuriraga, kugeza naho abwira akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ko ntamuntu wemerewe no gusura izo nzu zibanga yavugaga ko zihari.

Mu minsi yashize, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye leta ya Uganda gufunga izo nzu z’ibanga zifungirwamo abantu mu buryo butemewe.