December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Brexit: Boris Johnson yahagaritse imirimo y’inteko inshingamategeko kugeza ku itariki 14 Ukwakira 2019

YASUWE 74 

Muri iki gitondo Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Boris Johnson, yategetse ko imirimo y’inteko inshingamategeko yose igomba guhagarara kuzageza ku itariki 14 Ukwakira 2019, kugirango hatagira abadepite bagerageza gusaba ko itariki ya 31 ukwakira ubwo Ubwongereza bugomba kuva mu muryango w’ubumwe bw’iburayi, yigizwa ku yindi tariki cyangwa undi mwaka.

Boris Johnson yahamije ko mbere yo gufata uyu mwanzuro yabanje kuvugana n’Umwamikazi w’Ubwongereza, kugirango ijambo asanzwe ageza ku nteko inshingamategeko buri mwaka, azaribagezeho kuri iyo tariki yatangarijeho ko imirimo y’inteko izasubukurwa, iryo jambo ubusanzwe Umwamikazi ageza ku badepite riba rigamije gutangiza imirimo y’inteko, no gushyira ahagaragara gahunda inteko izagenderaho, impamvu ebyiri Boris Jonhson yatanze nukomhari hashyize imyaka 2, inteko inshinga mategeko idafata umwanya wo kuruhuka kubera ikibazo cya kuva mu muryango w’ubumwe bw’iburayi, ikindi n’uko Goverinoma ari nshya ikeneye gushyira gahunda ku murongo

Uku gusubika imirimo y’inteko bisobanuye ko abadepite batazabona umwanya uhagije wo kuganira ku kibazo cyo kuva mu muryango w’ubumwe bw’iburayi, kandi inteko rusange y’abadepite b’umuryango w’uburayi izaterana ku matariki ya 17 na 18 ukwakira 2019, hakazaba habura ibyumweru 2 Ubwongereza buve mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi.

Tubibutse ko mu byumweru bibiri bishyize abadepite barenze ijana bandikiye Minisitiri w’intebe, bamusaba ko yahamagaza inteko inshinga mategeko ikiga ku kibazo cy’ingutu cyugarije igihugu cyo kuva mu muryango w’iburayi, mugihe imirimo y’inteko yari kuzatangira icyumweru gitaha ikageza ku itariki 9 nzeli 2019 kugirango yige kuri icyo kibazo.

Umujinya w’abatavuga rumwe na Boris Jonhson
Uruhande rutavugwa rumwe n’ubutegetsi rufite umujinya, kubera ko ejo hashyize batangiye kwisuganya kugirango barebe uko baburizamo icyemezo cya Boris cyo kuvana Ubwongereza mu muryango w’ibihugu byunze ubumwe by’iburayi, ku itariki 31 Ukwakira, Kurundi ruhande John Bercow yatangaje ko iki cyemezo gihabanye n’itegeko nshinga , umuyobozi w’ishyaka ry’aba democrate Jo Swinson, ararega Boris Jonhson kuba atita ku nyungu z’abongereza, Jeremy Corbyn we yagize ati « ibi n’isakirirego kandi n’ugusenya demokarasi », Umudepite ubarizwa mu ishyaka ry’abakozi atashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko iki cyemezo cya Boris Jonhson ari kudeta, kubwa Minisitiri w’intebe wa Ecose nayo ibarizwa mu bwami bugari bw’abongereza Nicola Sturgeon, yagize ati « uyu n’umunsi mubi wuzuye umwijima kuri demokarasi y’ubwongereza »

Ku ruhande rw’aba Conservateurs barwanya Brexit, bari bamaze iminsi batavuga ku mugaragaro batangaje ko iki cyemezo cya mugenzi wabo Boris Jonhson kigayitse kandi bakaba biteguye kugeza ku nteko inshinga mategeko umushinga wo gukuraho Boris Johnson icyizere kandi umwe muribo yatangaje ko azawutora.

Donald Trump yashimiye Boris Johnson

Donald Trump perezida wa leta z’unzubumwe z’Amerika yatangaje ko Boris Jonhson niwe warukenewe mu bwongereza kuko n’umugabo uhamye yongeraho ati nkunda Ubwongereza cyane, kandi bizagora Jeremy Corbyn gusaba inteko inshinga mategeko gukuraho icyizere Boris Jonhson.
Inkuru yakuwe kuri RFI