December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma y’amezi 7 Tshisekedi ayoboye Congo yashyizeho Guverinoma

YASUWE 113 

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mugitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Kanama 2019, bwatangaje abagize guverinoma yayo, hakaba hari hashize amezi 7 iki gihugu kidafite guverinoma kuva Perezida Tshisekedi yarahira muri Mutarama uyu mwaka wa 2019.

Minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga yatangarije abanyamakuru ejo ku cyumweru taliki ya 25 Kanama 2019 ko abagize guverinoma bemejwe kandi bagomba gutangira akazi vuba.

Uyu munsi, ibiro by’umukuru w’igihugu muri Congo byatangaje abagize guverinoma. Guverinoma igizwe na ba visi minisitiri w’intebe 5 bairmo umugore umwe.

Igizwe kandi n’abaminisitiri 31 barimo abagore 4; minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mme Marie Tumba Nzeza, Minisitiri w’umurimo Mme Nene Nkulu Ilunga, Minisitiri w’umuryango n’umwana Mme Béatrice Omeya Atilite na Minisitiri wo mu biro bya minisitiri w’intebe Mme Jacqueline Penge.

Muri iyi guverinoma harimo amazina azwi muri politiki ya Congo nka Azarias Ruberwa wagizwe minisitiri wo kwegereza abaturage ubuyobozi no kuvugurura inzego ndetse na Julien Paluku wahoze ari Guverineri wa Kivu ya ruguru.

Iyi guverinoma kandi igizwe na ba visi minisitiri 15 banyuranye barimo abagore 5.  Guverinoma yatinze kwemezwa kubera kutumvikana k’uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi n’uruhande rw’ishyaka ry’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

Bwana Kabila wayoboye DR Congo imyaka 18, aracyafite ijambo rikomeye ku butegetsi n’ubwo yavuye ku ntebe y’ubutegetsi.

Bamwe mu basesengura ibya politiki ya Congo bavuga ko Bwana Kabila agishaka gutegekera igihugu inyuma ya Bwana Tshisekedi, kwanga ibi kwa Bwana Tshisekedi bikaba ari byo byateye gutinda kwemeza guverinoma.

Aba bashyizwe muri guverinoma benshi ni bashya, hafi ¾.  Ni ubwa mbere binjiye muri guverinoma nk’uko  minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga yabitangarije Radio Okapi, avuga ko ari “amaraso mashya”.