December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

ADEPR yahagaritse Pasiteri Mboneko Corneille uri mu Bufaransa amezi 3

YASUWE 142 

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bwa ADEPR bwandikiye Pasiteri Mboneko Corneille kuwa 13 Kanama 2019 uhagarariye itorero ADEPR mu gihugu cy’u Bufaransa yamenyeshejwe ko ahagaritswe by’agateganyo amezi 3 kubera impamvu zirimo kwiyita no kwigira umushumba atari we.

Pasiteri Mboneko yasengewe yari asanzwe akorera umurimo w’Imana muri ADEPR nyuma aza kujya mu gihugu cy’u Bufaransa kwivuza ari nabwo yagirwaga umuyobozi w’iri torero muri iki gihugu.

Muri bimwe yahagarikiwe amezi 3 ngo yisubireho harimo kwiyita no kwigira umushumba atari we, gushaka ibyango mbwa by’itorero atagishije inama ubuyobozi bw’itorero no kudafasha abakirisito kumva no kubaha ubuyobozi bw’itorero.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa rwandanews24 dufitiye kopi, iyi baruwa Pasiteri Corneille yandikiwe na ADEPR igira iti “Mwene data, dushingiye ku myanzuro y’inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yo ku wa 01 Kanama 2019 yateranye igasuzuma kandi igasesengura imyitwarire yawe yaranzwe n’ibi bikurikira:

Kwiyita no kwigira umushumba utari we, gushaka ibyangombwa by’itorero mutagishije inama ubuyobozi bw’itorero, kudafasha abakirisito kumva no kubaha ubuyobozi bw’itorero,
Turakumenyesha ko inama yanzuye ko uhagarikwa by’agateganyo amezi 3 kugira ngo utunganye ibyo bibazo”.

Mboneko wahagaritswe ni uyu ubanza iburyo upfukamye wambaye amarinete barimo gusengerwa , uhagaze uhereye ibumoso ni umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda Karuranga Ephrem basengera Mboneko mu Bufaransa

Ni ibaruwa yasinyweho n’umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Karuranga Euphrem inamenyeshwa abandi bayobozi b’itorero batandukanye barimo umuvugizi wungirije n’umunyamabanga wa ADEPR.

Mu minsi ishize hari abandi bashumba bahagaritswe muri ADEPR bazira ko hari abo babereyemo ideni nyuma biza kurangira babasubije ubushumba nyuma yo kugenzura ko babashije kwishyura abo bari babereyemo imyenda.

Iyi niyo baruwa ihagarika Pasiteri Mboneko mu gihe cy’amezi 3