December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ngororero: Abantu 6 bagiye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro babura umwuka 4 bamaze kwitaba Imana

YASUWE 50 

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 kanama nibwo hamenyekanye amakuru y’uko abantu 4  bamaze kwitaba Imana nyuma yo kujya mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bakaburiramo umwuka.

Ahagana saa saba z’ejo kuwa kane taliki ya 22 Kanama 2019, nibwo abantu batandatu bagiye muri icyo kirombe gushaka mugenzi wabo wari wagiyemo mbere, bagezemo babura umwuka, 4 bahita bapfa, babiri babasha gusohokamo ari nabo batanze amakuru.

Imirambo 4 yaraye ikuwe muri icyo kirombe, gusa uwo aba bose bari bagiye gushakamo ntibiramenyekana niba yari arimo cyangwa nta wari urimo kuko umubiri we utaraboneka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kayigi Emmanuel, yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe.

Ati “Ni ahantu hasanzwe hacukurwamo Wolfram, ariko hamaze iminsi akarere karahafunze. Ejo abantu 6 bagiyemo nyuma y’uko bumvishije ko hari mugenzi wabo urimo bagenda bagiye kumushaka.”

“Bagezemo babura umwuka babiri babasha kuvamo ari bazima ubu bari mu bitaro bya Kabaya, naho 4 bapfiriyemo mu gihe n’uwo bagiye gushakamo nawe ataraboneka n’abavuyemo bakaba baravuze ko ntawe babonyemo.’’

Mu minsi ishize ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, cyagwiriye n’abacukuzi 14 barimo abagabo barindwi n’abagore barindwi, bose bitaba Imana.

Abantu batanu bamaze kwitaba Imana nyuma yo kujya mu kirombe giherereye mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kabaya muri Ngororero bagahera umwuka nk’uko Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba yabitangaje.