December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Alex Oxlade Chamberlain yongerewe amasezerano mu ikipe ya Liverpool

YASUWE 70 

Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukinira ikipe ya Liverpool Oxlade Chamberlin yongerewe amasezerano nyuma y’iminsi myinshi yari amaze ari mu mvune.

Ibi bibaye bishimangira icyemezo cyafashwe n’umutoza Jurgen Klopp watangaje mu isoko ry’igura n’igurisha ku mugabane w’Uburayi ko adakeneye impinduka nyinshi mu ikipe ye, ko ahubwo aricyo gihe ngo n’abatarabashije kugaragaza uruhare rwabo mu mwaka w’imikino ushize nabo bunganire abandi kuko ngo abona ikipe afite ntacyo imutwaye.

Akimara gushyira umukono ku masezerano Chamberlain yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose agakomeza gufasha ikipe gukomeza kwitwara neza nkuko bisanzwe, avuga ko nubwo rimwe na rimwe hari igihe ibintu bitagenda uko umuntu abishaka hakaba habaho nk’amakosa runaka mu mikinire, azagerageza kuyakosora agatanga imbaraga ze uk bishoboka.

Yagize ati:”Ndizera ko nshobora gukora ibintu byiza nkuko nabikoraga mbere y’uko mvunika, ikiruta byose kandi ndi kumwe n’iyi kipe y’abakinnyi barangajwe imbere no gutsindira byinshi bishoba.

Nshishikajwe cyane n’icyo mbona ahazaza hatubikiye ndetse niteguye kubona dukomeza gutsinda uko imikino igenda iza.

Ati aya masezerano ni ayo kugarura igihe nataye.”

Chamberlain utarabonye umwanya wo gukina mu mwaka ushize w’imikino kubera ikibazo cy’imvune yahise agira amaze gukina imikino igera kuri 47 yatsinzemo ibitego 5 kuva yava mu ikipe ya Arsenal mu kwezi kwa munani kwa 2017.