December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ingabire Victoire ati: “Tom Ndahiro si umuntu nataho umwanya kuko abanyarwanda dukwiye gukora politiki gisirimu”

YASUWE 90 

Aya ni amagambo yatangajwe n’Umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda, Madamu Ingabire Victoire, aho yavuze  ko Tom Ndahiro atari umuntu yataho igihe cye ngo kuko yinjiye muri Politiki azi neza ko hari abo badashobora guhuza ibitekerezo, bityo ngo akabona abanyarwanda bagakwiye gukora Politiki gisirimu.

Ingabire  Victoire abajijwe ku nkuru za Tom Ndahiro zaciye mu binyamakuru bitandukanye birimo Igihe, yagize ati “Ntabwo Tom Ndahiro ari umuntu nshobora gufatira umwanya, ngata igihe cyange muvugaho, icyo navuga ni uko burya iyo wemeye kujya muri Politiki, uba uzi neza ko hari abantu muzahuza ibitekerezo, uzi neza ko hari n’abo mutazahuza ibitekerezo,  ariko icyo nifuza ni uko abanyarwanda dukora Politiki mu gisirimu”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2019 nibwo mu binyamakuru bitandukanye hasohotsemo inkuru ivuga ko Victoire yareze Tom Ndahiro amushinja kumusebya mu nyandiko ze zica mu binyamakuru.

Icyo gihe Tom Ndahiro yavuze ko n’ubwo yari ataramenyeshwa iby’icyo kirego, yiteguye kwitaba nahamagazwa, ariko atiteguye kujya mu mpaka na Victoire Ingabire.

Mu ibaruwa ya Victoire yaregaga Tom Ndahiro kumusiga isura mbi avuga ko “ari umuntu wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, wasabitswe n’urwango, agira ubwonko bugororwa ntibwumve”.

Ibi byatumye Ingabire  akomeza avuga ko abanyarwanda bakwiye gukora Politiki yungurana ibitekerezo bityo uwumvise hari uwatanze igitekerezo kitari cyo kuri we, na we akazana icye.

Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 Kanama 2019, Ingabire Victoire kandi yakomoje ku bantu batandukanye by’umwihariko barimo n’abo mu ishyaka rye bagiye baburirwa irengero bityo akibaza uburyo umuntu yavuga ko mu Rwanda hari umutekano.

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yanakomoje ku baturage bakunze gutuzwa mu midugudu nyuma bagataka inzara bityo akibaza niba mbere yo kwimurwa haba habanje gutekerezwa ku buryo bazabaho nyuma.