December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Taliki ya 21 Kanama 2019 Perezida Kagame na Museveni bazongera bahurire muri Angola

YASUWE 68 

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bagiye kongera guhurira i Luanda muri Angola mu rwego rw’ibiganiro bigamije kurangiza ibibazo bya politiki biri hagati y’ibihugu byombi binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Ibi ni ibyaraye bisohotse mu  itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Angola rivuga ko Abakuru b’ibi bihugu bazasinya amasezerano arimo uburyo buzakoreshwa kugira ngo umubano mwiza hagati yabyo (u Rwanda na Uganda) usubire mu buryo kandi mu buryo burambye.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’ u Rwanda nayo yemeje ayamakuru. Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko iyi nama iteganwa kuba kuwa Gatatu taliki 21 Kanama 2019.

Izaba ari inama igamije kunoza umubano w’ibihugu byombi no kureba ‘uko usubira mu buryo kandi burundu.’  Amb. Nduhungirehe ati: “Nibyo iyi nama izaba kuri uyu wa Gatatu taliki 21, Kanama 2019. Izahuza ibihugu by’u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Angola na Uganda.”

Iyi nama kandi izigirwamo ibibazo by’umutekano mu karere no kureba ‘uko ikibazo hagati ya Uganda n’u Rwanda cyakemuka burundu.’

Abajijwe niba asanga umubano hagati y’u Rwanda na Uganda byoroshye ko wasubira mu buryo kubera ibyo bamwe mu Banyarwanda bavuga ko bakorerwa muri Uganda n’inzego zaho z’umutekano, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “biragoye nyine ariko tuzagerageza.”

U Rwanda rumaze iminsi rushinja Uganda ibintu bitatu bikomeye birimo Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagakorerwa iyicarubozo imiryango na ambasade batazi aho bari kandi ntibagire icyo bashinjwa imbere y’inkiko, abandi bakavanwa mu byabo bakajugunywa ku mipaka. Ni ikibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.

Ikindi ni abagize inzego z’umutekano za Uganda kimwe n’abayobozi muri icyo gihugu bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda barimo imitwe ya RNC, FLN, FDLR n’abandi; hakaba n’ikibazo kijyanye n’ubucuruzi bw’Abanyarwanda bwabagamiwe bikomeye ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa muri Uganda.

Iyi nama ije ikurikira iheruka yabaye kuwa 12 Nyakanga 2019, ubwo u Rwanda na Uganda byiyemezaga gukomeza kuganira ku bibazo ibi bihugu bifitanye.

Mu myanzuro iyi nama yafashe harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.

Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo gihari.

Iyo ngingo ivuga ko “Inama yakiriye neza ubushake bwa Angola ifatanyije na RDC muri urwo rugendo [gukemura ikibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].’’

Perezida wa Angola, Joao Lourenco ni we uzaba ahagarariye uyu muhango nk’uko Tarifa dukesha iyi nkuru yabyanditse.