December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mashami Vincent yongerewe amasezerano yo gutoza Amavubi

YASUWE 57 

Umunyarwanda Mashami Vincent yamaze kongerwa amasezerano nk’umutoza w’Amavubi nyuma y’iminsi yari ishize Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda na Minisiteri y’umuco na Siporo bari kuganira ku hazaza he.

Amasezerano ya Mashami wari umaze umwaka umwe atoza ikipe y’igihugu nkuru yari yararangiye taliki ya 31 Nyakanga.

Uyu mutoza yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza FERWAFA na MINIPOC aho hari hanifujwe ko hagarurwa Umwongereza Stephen Constantine.

Mashami azatangira aka kazi ke ku mukino u Rwanda ruzakirwamo na Seychelles taliki ya 2 Nzeri 2019 mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda taliki ya 10 Nzeri 2019.

Uyu mutoza aherutse gushinja inzego zirebwa n’ikipe y’igihugu ko ntacyo zikora kugira ngo ibone imikino ya gicuti, bityo bigatuma ititwara neza mu marushanwa.

Kuva ahawe ikipe nkuru muri Kanama 2018, Mashami yatoje imikino itanu mu ijonjora ryo gushaka itike ya CAN 2019, Amavubi abonamo amanota abiri ku mikino yanganyijemo na Guinée 1-1 na Centrafrique ibitego 2-2.

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda H, rwatsinzwe na Côte d’Ivoire mu rugo ibitego 2-1, na Guinée 2-0 hanze ndetse na Côte d’Ivoire 3-0 hanze.

Nyuma yo guhura na Seychelles, ikipe y’igihugu izahura kandi na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020, rizakinwa hagati ya taliki ya 20 n’iya 22 Nzeri 2019 (mu mikino ibanza) mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya taliki ya 18 n’iya 20 Ukwakira 2019.

Mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun, u Rwanda ruri mu itsinda F, aho imikino ibiri ibanza izakinwa mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2019.

FERWAFA