December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inkuru yabaye impamo: Uburundi bwangiwe kwinjira muri SADC

YASUWE 70 

Nk’ uko byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru mu bihe bitandukanye ubwo Uburundi bwandikiraga SADC busaba kwinjira muri uyu muryango, hagiye hatambuka amakuru avuga ko Uburundi bwangiwe kwinjira muri uyu muryango, kuri iki cyumweru taliki ya 18 Kanama 2019,  Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo (SADC) yarateranye muri Tanzania,  yanze ubusabe bw’u Burundi bwo kwinjira muri uyu muryango.

Mu gusoza iyi nama Perezida John Pombe Magufuli, wafashe ubuyobozi bw’uyu muryango ubu, yagarutse ku busabe bw’u Burundi bwo kwinjira muri uyu muryango.

Yagize ati: “Inama yeretse ubunyamabanga bwayo ibyo bugomba kwereka u Burundi busabwa guhindura kugira ngo bwemerewe kwinjira mu muryango ya SADC”.

Leta y’u Burundi ntacyo irangataza ku kwangirwa kwinjira muri uyu muryango w’ibihugu 16 w’ubufatanye mu by’ubukungu n’imibereho, politiki n’umutekano.

Mu kwezi kwa gatanu 2019, hari ibinyamakuru byatangaje amakuru yemeza ko u Burundi bwangiwe kwinjira muri uyu muryango kuko butujuje ibisabwa.

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cya Namibia, Alfredo Hengari, icyo gihe yabwiye BBC ko Perezida Hage Gaingob yemeje ko hari ibibazo bikomeye cyane u Burundi bukeneye gutungunya mbere yo kwinjira muri SADC.

Bwana Hengari yavuze ko ibyo Perezida Gaingob – wari uyoboye uyu muryango, yatangaje byari iby’agateganyo kuko umwanzuro wa nyuma wagombaga gufatwa n’iyi nama yo muri Tanzania.

Mu kwezi kwa gatandatu 2019, itsinda ry’umuryango w’abibumbye ryakoze iperereza mu Burundi rivuga ko ryabonye ibikorwa bikomeye by’ubutegetsi bw’u Burundi by’ihohotera ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abahagarariye u Burundi mu muryango w’abibumbye bahakanye amakuru y’iperereza ry’iri tsinda bavuga ko u Burundi ibyo batangaje ari raporo y’ibinyoma kuko ibintu byifashe neza mu Burundi.

Ibisabwa

Mu 2017, u Burundi na Comoros byasabye kwinjire muri uyu muryango, Comoros yaremerewe iba igihugu cya 16 kigize uyu muryango.

Mu 2003, inama ya SADC yemeje ko igihugu kizemererwa kujya muri uyu muryango ari; icyubahiriza amahame ya demokarasi, uburenganzira bwa muntu, imiyoborere myiza n’ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

Mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2019, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yasuye Perezida Hage Geingob wari uyoboye SADC amubwira ko u Burundi nabwo bwiteguye kuyinjiramo.

Mu kwezi kwa gatanu 2019, SADC yohereje ikipe yo kugenzura niba koko u Burundi bwujuje ibisabwa ngo bwinjire muri uyu muryango nk’uko abategetsi babivuga.

Raporo y’itsinda ryoherejwe na SADC kugenzura ko u Burundi bwujuje ibisabwa, ivuga ko ubutegetsi bw’u Burundi butaruzuza ibisabwa byose byo byemererwa igihugu kwinjira muri SADC.