December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rwamagana: Abaturiye inganda barinubira gucuranwa nazo amazi n’abagezeyo ntibuzurizwe ibivomesho

YASUWE 88 

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mwulire barinubira kuba bacuranwa amazi n’inganda ndetse bakaba basigaye banahabwa amazi atuzuye, kandi ngo no kuyabona biba bigoye kuko adakunda kuboneka kenshi cyane n’igihe abonetse bagahabwa make mubyo baje kuvomesha.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mwulire baganiriye na Rwandanews24 badutangarije ko babangamiwe n’uburyo bari guhabwa amazi atuzuye ibyo bavomesha ngo kuko bibagora muburyo bwo kuyatwara cyane cyane ko hari n’ababa bavuye kure barayatwara ku magare kandi ngo nubwo waba urayatwara ku mutwe gutwara amazi atuzuye biravuna, kubayatwara ku magare bon go ni ikibazo gikomeye kuko ngo bibavuna cyane gutwara amazi atuzuye.

Abenshi mu baturage babashije kuvugana na Rwandanews24 basabye ko wenda niba impamvu babikora gutyo ari uko ibiciro byiyongereye babimenyeshwa wenda abashaka gutwara ayuzuye bakajya batanga amafaranga arenze kuyo batangaga ariko bagatwara amazi nkuko abenshi muri bo banavuga ko baba bavuye kure ariyo abazanye bati rero gutwara amzi atuzuye ugiye kugenda urugendo runini biravuna cyane.

Tubabajije impamvu bavuga ko hari abavuga ko baba bavuye kure kandi bigaragara ko muri uyu murenge hari amavomero menshi kuburyo umuntu atabura aho avoma hafi hamwegereye, badutangarije ko nubwo hari henshi ho kuvoma hose amazi ataboneka kimwe, aho bavuga ko hari aho amazi adakunda kubura hakaba hari naho atajya apfa kuboneka yanaboneka akaboneka iminota mike cyane agahita agenda batavomye.

Bagize bati:” Nko ku munini ntabwo amazi ajya apfa kubura, sinzi impamvu. Dore nk’ubu aha aragiye”

Nkuko abaturage babivugaga koko uretse amavomero abiri yegeranye aho bavugaga ku munini n’ahandi hamwe byegeranye andi mavomero yose Rwandanews24 yasuye nta mazi yari afite.

Bakomeje bavuga ko cyane cyane abakunda guhura n’iki kibazo ari abaturiye inganda ngo kubera ko amazi bavoma bayahuriyeho n’inganda bavuga ko zitwara amazi menshi kubarusha bigatuma bajya kuvoma aho amazi ari kuko aho bavoma badakunda kuyabona.

Abaturage barifuza ko nibura inganda nk’ibigo bikenera amazi menshi cyane zahabwa imiyoboro yazo yihariye idahura n’iyabo kuko ngo wenda byabasha kugabanya ibura ry’amazi cyane, ndetse hakanashakwa uko amazi yakongerwa kuko ngo hari ibishanga usanga birimo amasoko y’amazi ashobora kuzamurwa akagezwa ahatuye abaturage benshi.

Ku ivomero rya Ndayisenga Filipo batangarije Rwandanews24 ko babangamiwe n’ihindagurika kubiciro bituruka mu buyobozi bwabo ngo kuko nabo nubwo babikora gutyo biba bibabangamiye gutanga amazi atuzuye babipfa n’abaturage kandi nabo ngo bataba bafite ubushobozi bwo kuba bafata icyemezo ngo wenda bagire ayo bongeraho ariko abaturage batware amazi yuzuye uko babishaka.

Aba batanga amazi ku mavomero badutangarije ko ibi biri gukurikiza babibwiwe mu nama bavuyemo mu minsi mike ishize, aho ngo basabwe kujya bagenzura amajerekani bavomera bakareba niba ameze neza, kuko hari aba yarabaye manini kubera ibindi bikorwa aba akoreshwa, gusa ngo ntabwo bikorwa ku majerekani yose.

Ku murongo wa Telephone twaganirirye na Eng. Olivier umwe mubakozi ba (Private Operators) bashinzwe aya mazi y’Ubuzima Bwiza, atubwira ko ibyo bintu byaganiriweho hagakorwa n’inama yari irimo n’abahagarariye inzego z’ibanze hakemezwa ko ahubwo hagomba kugenzurwa neza niba abavoma bazana ibivomesho bimeze neza, kuko ngo hari ibyo usanga kubera akazi bikoreshwa byariyongereye ubunini kuburyo usanga bibabarisha nabi ugasanga amajerekani yakabaye agize metero kibe aba make, ahubwo akaba aribyo aba baturage batabasha gusobanukirwa neza.

Kubijyanye nuko inganada zaba zicura amazi abaturage nkuko babivuga nk’umuntu ubisobanukiwe neza yadutangarije ko ari uko wenda batabisobanukiwe neza gusa, ngo ugendeye kuko imiyoboro iha amazi inganda imeze ntabwo inganda zatuma abaturage babura amazi yo gukoresha.

Yadutangarije ko n’igihe byaba byarigeze kuba amazi akabura kubera ibikorwa by’inganda ari igihe abakozi bigeze kwibeshya bakangiza umuyoboro ngo kandi nabyo byahise bikosorwa vuba. Ati n’ibindi byaba byarabaye ubwo ni mbere bitarakosorwa neza, gusa kuri ubu ntabwo imiyoboro igaburira inganda ihuye n’iy’abaturage kuburyo bishobora gutuma amazi y’abaturage aba make cyangwa ngo abure.

Yakomeje kandi atubwira ko igishobora gutuma amazi abura muri kariya gace ari ukubura kw’umuriro kuko ama pompe atwara amazi ariwo akoresha, cyangwa wenda kwangirika ku miyoboro aho bavuga ko nabyo bihita bitangazwa bigakosorwa vuba kuko bafite uburyo bwinshi bwo kuvugana n’abashinzwe kuvomera abaturage.

Barasabwa gukurikiza ibyo baba babwiwe

Aba bakozi bavomesha barasabwa gukoresha ubunyangamugayo bagashyira mubikorwa ibintu uko baba babibwiwe kandi hagira ikibazo  kivuka bagahita bakigaragaza hakiri kare.

Umuyobozi w’akagari ka Mwurire Kayitesi Faina ku murongo wa Telephone twamubajije niba ibi bivugwa n’abaturage hari icyo abiziho, atubwira ko atari abizi kuko ngo hakorwa inama aho abaturage bagaragaza ibibazo bafite, kandi ngo nta kibazo nk’icyo kiramugera ho. Tumubajije iby’inama ivugwa yakozwe yari irimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, yadutangarije ko ibyayivuyemo atabizi kuko ngo atariwe wagiyeyo yatumye umuntu akaba ataramugezaho ibyayivugiwemo.