December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma ya Perezida Kagame Banki y’Isi nayo yateye utwatsi isesengura rya Financial Times ku mibare mihimbano y’ubukene mu Rwanda

YASUWE 101 

Ni amagambo yavuze nyuma n’inkuru y’ikinyamakuru Financial Times, giherutse kuvuga ko ku isesengura cyakoze “ku mibare 14 000 n’ibiganiro cyagiranye n’impuguke, bigaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku miryango mu Rwanda rigaragaza ko ubukene bwiyongereye hagati ya 2010 na 2014.”

Banki y’Isi yasobanuye birambuye kandi ishyigikira uburyo Guverinoma y’u Rwanda yakoresheje mu kugaragaza igabanyuka ry’ubukene mu gihugu mu myaka ishize nk’uko twari twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka ku iyamaganwa ry’ iyi raporo.

Ubusesenguzi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku byavuye mu isuzuma rya Kane ku mibereho y’Abanyarwanda (EICV4) n’irya gatatu (EICV3), ryagaragaje ko kuva mu 2011 kugeza mu 2014, ubukene bwagabanutse ku kigero cya 6.9 %.

Ni imibare ikinyamakuru Financial Times giherutse guhakana, kivuga ko kugira ngo bishoboke ari uko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro cyaba ari 4.7 ku ijana cyangwa munsi yaho hagati ya Mutarama 2011 na Mutarama 2014, nyamara ngo impuguke 4 bavuganye zigaragara ko byari hejuru yaho, ko byazamutse kugera kuri 30 ku ijana hagati ya 2011 na 2014.

Mu itangazo Bank y’Isi yashyize hanze, yatangaje ko imibare igaragaza uko ubukene buhagaze mu Rwanda yagiye iyigiramo uruhare mu buryo buboneye kandi bugaragara, nk’uko biri muri raporo yasohoye mu 2018 igaragaza uburyo ubukene bwagiye bugabanuka mu Rwanda.

Iyo raporo yakozwe nyuma yo gusesengura imibare ya Leta y’u Rwanda y’uburyo ubukene bwari buhagaze mu 2010/2011 ndetse no mu 2013/214

Mu iriburiro ry’iyo raporo, abayanditse bavuga ko babitewe n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko ubukene mu Rwanda bwavuye kuri 46% mu 2010/2011 bukagera kuri 39 % mu 2013/2014.

Banki y’isi mu itangazo yasohoye yavuze ko amakuru ku igabanyuka ry’ubukene yayaganiriyeho n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ndetse hakanaganira ku buryo bwakoreshejwe mu kubona iyo mibare.

Ubushakashatsi bwa kane bugaragaza imibereho y’ingo mu Rwanda n’ishusho y’impinduka mu mibereho y’umunyarwanda (EICV 4) , NISR yakoresheje 159 375 Frw nk’igipimo fatizo, aho umuturage utabasha kwinjiza ayo mafaranga ku mwaka yabarwaga nk’umukene hashingiwe ku buryo ibiciro byari bihagaze mu gihugu.

Banki y’Isi yavuze ko inyigo yayo yo mu 2018 ku bukene mu Rwanda, yatangajwe “ishingiye ku isesengura ryitondewe kandi ryimbitse, ibyavuyemo bikaba bishimangira imibare yatangajwe na NISR mu 2016.”

Banki y’Isi yavuze ko utashingira ku kintu kimwe ubara niba ubukene mu gihugu bwaragabanyutse cyangwa bwariyongereye, ahubwo ko ushingira ku bintu bitandukanye bigize imibereho y’umuturage.

Igiciro ku isoko rimwe ntigisobanuye igipimo cy’ubukene

Banki y’Isi yavuze ko utashingira ku biciro usanze mu nzu zigezweho zicuruza ibiribwa mu mijyi gusa cyangwa mu byaro, ngo ubishingireho gusa ushaka kumenya ikigero cy’ubukene kuko ubwoko bw’ibiribwa n’ibiciro byabyo abakene bo mu mijyi no mu byaro baguriraho bitandukanye n’ibiciro usanga mu nzu zicuruza ibiribwa zigezweho.

Banki y’Isi mu itangazo yakomeje igira iti “Uburyo bwo kugenzura ubukene mu bihugu byose bugenda butandukana. Nta buryo bumwe bwiza bubaho bwo kubara ubukene bushoboka ahantu hose cyangwa igihe cyose. Kugenda uvugurura uburyo ukoresha nibyo biba bikenewe ngo ugire ishusho nyayo y’abakene n’igenamigambi rikavugururwa ngo ibibazo bafite bikemurwe.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yabwiye The New Times ko abahakana imibare y’ubukene mu Rwanda bibeshya kandi isesengura ryabo ritakozwe kinyamwuga.

Ati “Ibyo binyoma byose bigamije kuyobya, ariko ukuri kurahari. Iyo bavuga ko ubukungu bwacu butameze neza, tubona ko ibyo bavuga batazi ibyo ari byo cyangwa bashaka kuyobya gusa. Twishimiye rero itangazo rya Banki y’Isi, rigaragaza ubunyamwuga bwacu.”

Ubushakashatsi bwa 5 ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwatangajwe mu Ukwakira 2018, bwagaragaje ko umubare w’abanyarwanda mu 2016/2017 wari miliyoni 11.8, muri bo abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.