December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uruganda Jardin Meubles: Umukozi Nzayisenga arasaba ubuvugizi ku bumuga yakuye mu kazi agabwa indishyi y’ ibihumbi 80frws

YASUWE 70 

Mu mwaka wa 2018  nibwo  Nzayisenga Jean Baptiste wakoraga mu ruganda  rwa Jardin Meubles rukorera ibikoresho bitandukanye bya palasitiki mu Murenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro  yakaswe intoki eshatu n’imashini yakoreshaga. Nyuma yo kwivuza ibikomere yatewe n’imashini y’uruganda, byatumye atabasha  gusubira mu kazi, uruganda rumuha indishyi y’akababaro ingana n’amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 80 gusa.

Bamwe mu bakorera  zimwe mu nganda  zo mu Rwanda, barasaba ko abakoresha babo bakubahiriza  uburenganzira bwabo. Bimwe mu  byo basaba ko byakubahirizwa ku ikubitiro  harimo guteganyirizwa, kugabanyirizwa amasaha yo gukora cyangwa  bagahemberwa ay’ikirenga bakoze n’ibindi bigenerwa umukozi.

Nyuma y’impanuka y’ akazi Nzayisenga yatunguwe anababazwa n’indishyi z’akababaro yahawe n’uruganda ugereranije n’ubumuga yasigaranye.

Yagize ati ”Barambwiye ngo indishyi y’akababaro yabonetse ngezeyo bampa ibihumbi 80 ndababwira nti,  ese ko mumpaye amafaranga makeya barabwira ngo tuguhaye ayo, ariko ntabwo tukwirukanye mu kazi.  Nibwo nahise njya guhiga akandi kazi none nafashwa kurenganurwa nkabona indishyi y’akababaro ikwiriye.”

Uruganda Jardin Meubles Nzayisenga Jean Baptiste yakoragamo; iyo urugezemo uhita ubona ko abakozi barwo badakora mu buryo bubungabunga umutekano wabo uhereye ku myambarire n’umwuka bahumeka.

Bagenzi be bakoranaga bavuga ko bafite impungenge ko nabo bashobora guhura n`impanuka nk’iyi”.

Dushime Adelphine Larissa yagize ati ”Byaratubabaje cyane duhita twumva aka kazi tukanze tuhagirira impungenge kuko ibi bintu tuba duhumeka tubadufite impungenge z’ubuzima bwacu ikindi kintu tutishimira ni ikibazo cy’amasaha dukora.

Nizeyimana Claude we yagize ati ”Impumgenge zo zirahari kuba mu kazi se wambara kambambiri urumva ari byo n’iyo umushahara bareka kuwongera, ariko bakadushyira mu bwishingizi. »

Uwitwa  Hategekimana Ramazan we yunze mu rya bagenzi be agira ati  ”Nta mukozi wa hano ugira agaciro imyaka itatu mpamaze nta masezerano y’akazi ngira naje bambwira ko bagiye kungerageza amezi atatu yashira bakanyongeza umushahara ujyanye n’agaciro kanjye. »

Arun Patil wasigariyeho umuyobozi w’uru ruganda iyo umubajije impamvu bafata abakozi muri ubu buryo,  we avuga ko abatambaye imyambaro y’akazi ari abashya,ndetse akavuga ko kubijyanye n’ubwishingizi nta kibazo abakozi bafite.

Ntakiyimana François Umuyobozi wa COTRAF ishami ry’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ; avuga ko bagiye gukurikirana ibibazo biri muri uru ruganda no gukorera ubuvugizi Nzayisenga Jean Baptiste nk’uko basanzwe babikorera abandi.

Yagize ati ”Leta nikore uko ishoboye inoze amategeko ahana kuko amategeko y’umurimo usanga agenda yoroshywa ari na ko usanga uburenganzira bw’abakozi burushaho kugenda buba bukeya, kuva mu mwaka wa 2001 mu itegeko rigenga umurimo havugwaga ko Minisiteri y’umurimo igiye gushyiraho iteka rigenga umushahara fatizo  kuva muri 2001 kugeza ubu muri 2019 iri teka rero ryagombye kuba ryaramaze kuba itegeko.  RSSB na yo ni nshingano zayo kujya kureba niba abakozi bateganyirizwa abakoresha na bo nibagerageze bareke kwikunda.”

Ingingo ya 19 yo mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko iyo umukozi atateganyirijwe umukoresha we aba agomba kumwishyura indishyi zingana n’ibyo ikigo cy’igihugu  cy’ubwiteganyirize cyari kumwishyura iyo aza kuba yarateganyirijwe.

Si mu nganda nk’izi gusa usanga ikibazo cyo kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi gusa; kuko hari n’ahandi usanga ibi bibazo nko mu dukiriro aho abahakorera nabo bavuga ko badateganyirizwa nk’uko babitangarije Radio Rwanda.