December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gasabo: Abaturage baratabariza umuhanda wabo bikoreye umuntu arimo gukoramo ikirombe

YASUWE 68 

Mu Kagari ka Ngara, Umurenge wa Bumbogo abaturage batewe inkeke n’umuntu urimo gucukura amabuye mu muhanda wabo bikoreye mu mbaraga zabo z’umuganda bakaba barimo gusaba ko ubuyobozi bwakurikiranira hafi kuko kubasenyera umuhanda byabateza ibibazo kuribo ndetse n’abana babo bahanyura.

Umugabo witwa Ntirimeninda Slyver ufite isambu ifatanye n’umuhanda mu Mudugudu wa Munini ukigera mu isibo y’amahoro, niwe urimo gucukura amabuye, abakozi akoresha muri icyo kirombe bavuga ko arimo gushaka amabuye yo kubakisha, ibintu batavugaho rumwe n’abaturage.

Abaturage batuye mu mudugudu wa Munini baganiriye na Rwandanews24 bavuze ko uyu mugabo atarimo gukora ibikorwa bye nk’uko yari yabibabwiye mu by’ukuri yavugaga ko azacukura amabuye asubira haruguru mu isambu ye, ariko atabangirije umuhanda. Gusa iyo urebye ubona arimo gusatira umuhanda cyane ndetse anawufunga kuburyo no kubona aho kunyura bitangiye kugorana.

Bagize bati:” Urabibona ko izi ari inyungu z’umuntu ku giti cye, si uku yavugaga ko azabigenza nawe urabona ko yatangiye kwinjira mu muhanda.

Bakomeje bagira bati:” Aha hantu n’ubwo atari umuhanda munini  hanyura abantu, ibinyabiziga nka Moto, amagare n’ubwo wenda nta modoka nyinshi zikunda kuhanyura, n’abana bacu barahanyura bagiye ku mashuri cyane cyane abato kuko urabona nibikomeza gutya hazaba ikintu kinini cyane kuburyo n’umuntu mukuru ashobora kuba yagwamo. Birabangamye pe”

Biragaragara ko aho kunyura hatangiye kubura

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho,  umuyobozi w’Umudugudu wa Munini iki kibazo kirirmo Rwemarika Theogene, ku murongo wa Telephone yatangarije Rwandanews24 ko iki kibazo atari akizi kuko ngo ibi bintu bishobora kuba bikozwe mu minsi mike kandi mu buryo bwihuse kuko ngo bari bamaze iminsi mu bibazo byinshi bataboneka neza.

Yagize ati:” Icyo kibazo ntabwo twari tukizi, ariko ngiye kuganira n’umuyobozi w’isibo y’amahoro iki kibazo giherereyemo tubikemure vuba kuko ntabwo dushoba kwemera ikintu icyo aricyo cyose cyakwangiza ibikorwa remezo byacu ndetse n’imibereho y’abaturage muri rusange.

Ubundi uretse no kuba ari mu muhanda, aho hantu ni mubaturage hagati nta n’ubwo byemewe kuhacukura icyo aricyo cyose utabisabiye uburenganzira. Tugiye kubikurikirana birahita bikemuka.”

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akagari ka Ngara ntitwabasha kumubona aho akorera, twagerageje kumuvugisha ku murongo wa Telephone ntiyabasha kutuvugisha kuko yari ari mu bindi bibazo by’abaturage atabasha kuboneka.