December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Kagame yateye utwasi isesengura ry’ Ikinyamakuru The Financial Times ku mibare mihimbano y’ubukene gishinja Rwanda

YASUWE 60 

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yanenze raporo yakozwe n’ikinyamakuru The financial times avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda budahimba  imibare itari yo ku iterambere bugamije kwigaragaza neza.

Ikinyamakuru The Financial Times cyo mu Bwongereza cyatangaje inkuru y’icukumbura cyakoze ku mibare yatanzwe n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda n’ibyatangajwe na bamwe mu bayikozeho ubushakashatsi.

Mu kiganiro n’urubyiruko kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Kanama 2019 i Kigali, Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame yagarutse kuri iyi nkuru, avuga ko abona “igamije kugaragaza nabi u Rwanda”.

Iki kinyamakuru kivuga ko icukumbura cyakoze ryerekana ko imibare itangazwa na leta y’u Rwanda ku igabanuka ry’ubukene yaba atari ukuri.

Ati: “Natega n’uwari we wese ko nta kintu kitari cyo cyacuzwe cyangwa cyahimbwe  ku iterambere turimo kugeraho. Ibyo nta gushidikanya”.

Abashakashatsi bavuganye na The Financial Times bavuga ko basesenguye imibare y’igabanuka ry’ubukene yatanzwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda hamwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko babona ko ubukene butaba bwaramanutse ku kigero cya 6,9% ahubwo bwaba bwariyongereye.

Perezida  Kagame yabwiye urubyiruko ko niba hari utekereza ko u Rwanda rufite ibibazo byo gukemura, “aho ntabwo yibeshya koko turacyafite ibibazo byinshi byo gukemura, kandi turimo kubikemura”.

Yakomeje avuga ko Mubo iyi raporo yifashishije harimo Diane Rwigara, David Himbara wahunze igihugu, Umubiligi Fillip Reyntjens ukunze kutavuga neza u Rwanda n’abandi.

Sam Desire wo muri Kaminuza ya Leuven mu Bubiligi we yavuze ko yakurikiranye ibipimo iby’ubukene mu Rwanda, yavuze ko ibiciro byazamutse “nibura kuri 30 ku ijana hagati ya 2011 na 2014”, ku buryo isesengura rigaragaza ko ubukene bwazamutse nibura kuri 6.6 ku ijana.

Mu itangazo NISR yasohoye, yavuze ko kugereranya ibipimo by’izamuka ry’ibiciro ku masoko na EICV ugamije gusuzuma ukuri kuri muri EICV, ubwabyo bidakwiriye.

Perezida Kagame ati “Niba umuntu avuze ko hari ibibazo tugifite tugomba guhangana nabyo, byo yaba avuze ukuri kuko dufite ibibazo byinshi tugomba gukemura, nta gushidikaya. Turimo guhangana nabyo kandi tuzakomeza guhangana nabyo, kandi aho nta gishya kirimo mu kuba u Rwanda rufite ibibazo kandi twese dukomeje gufatanya mu kuzana impinduka.”

Yakomoje kuri raporo za Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, World Economic Forum na raporo ya Standard & Poor’s (S&P) iherutse kuzamura igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda kikava kuri “B” kikaba “B+”.

Ati “Ibi bitangarijwe mu cyumweru kimwe, bo ngo ‘u Rwanda ruhimba imibare igaragaza inzego z’ubukene, haza n’izo nkuru zindi. Ariko ndababwira aho bikomoka, mushobora kubibona. Muribuka ikiganiro nigeze kugira, nkabaza umuntu aho aturuka cyangwa uwo ariwe? Bisa n’ubufatanye buhari buri kugerageza kurwana ku muntu, ariko aha niho ngomba kuba ndi.”

Yavuze ko ari yo mpamvu igihe aganira n’urubyiruko akunda kurubwira ko uru ari urugamba rugomba kurwanirwa hamwe, rwo kurwanirira “abo turibo n’abo dushaka kubabo.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo abantu batuma basuzugurwa, cyane iyo hari ibibazo ariko ntibabikemure, bigatanga urwaho rw’abashaka kubasuzugura.

Ati “Ariko nanatekereza ko bamwe muri aba bantu nta burenganzira ubwo ari bwo bwose bafite bwo gusuzugura abantu. Kubera ko niba dushaka kubaka u Rwanda dushaka, twumva ko rutubereye, uwo ni muntu ki uza kubwira abantu ngo ibi nibyo mukwiye, nibyo bibabereye, ibi si byiza kuri mwe […] nzahindukira nkubwire nti ‘ushaka ko nkubwira ibitakubereye? Ikintu kimwe nabwira uwo muntu kitamubereye ni ukuza kumbwira ibitankwiriye.”

“Kandi ibi ndimo kuvuga, nitudashyira mu myumvire yacu ko ibintu dushaka, dukeneye kugeraho, gukora, ari ibitubereye, ko tutarimo kubikora ngo tugire uwo dushimisha, ko tubifitiye uburenganzira, ibintu byose twaganiriye hano, byiza, bizaba imfabusa.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yabwiye itangazamakuru ko abakemanga imibare y’ubukene mu Rwanda nta we bakwiye kurangaza, kuko rukomeje kubaka inzego zarwo hagamijwe gutanga imibare ifatika ari nayo ishingirwaho mu igenamigambi.

Ati “Ntabwo navuga ko dukwiye kuyobywa na raporo zivuga ibitari byo, raporo bagenderaho, iyo urebye ibyo bashingiraho, byakwereka raporo iyo ariyo, kandi iyo bigaragaraye muri Financial Times… ntabwo ari ikintu gikomeye, iki kinyamakuru turakizi. Icyo wakwibaza ni aho bashingira ibyo bavuga. Niba batekereza ko abantu bamwe bizewe kurusha Banki y’Isi, ibyo bikwereka urwego rw’ibyo batangaza.”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko u Rwanda rukomeje kubaka ubushobozi bwarwo mu ibarurishamibare, aho NISR ikomeje gukorana n’ikigo cyo mu Bwongereza mu kubaka ubushobozi, kandi ngo ni ibintu bizakomeza.