December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Burundi: Abarundi babajwe cyane n’urupfu rwa wa mwana w’imyaka 6 wari umaze iminsi asetsa abantu

YASUWE 48 

Ubu Malaria ni ikibazo gikomeye cyane mu Burundi, umwana w’umunyarwenya w’imyaka 6 ukomoka hariya mugihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi wari umaze iminsi abica kuri Youtube, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mubirori bitandukanye yitabye imana kuri uyu wa gatatu ushize azize iyi ndwara ya Malaria iri guca ibintu mu Burundi.

Kacaman wahitanywe na Malaria

Uwari ushinzwe kugenzura ibikorwa by’uyu mwana yatangarije BBC ko uyu mwana Darcy IRAKOZE wari uzwi ku izina rya Kacaman yakoreshaga mukazi ke ko gusetsa abantu yapimwe ku wa gatatu agasangwamo Malaria mu kavuriro gaherereye hafi y’iwabo hariya muntara ya Gitega.

Yagize ati:” Yahawe imiti ya Malaria asubira mu rugo, ejo nibwo twasubiyeyo yarembye cyane.”

Uyu mwana agace kanyuma yaherukaga gukora yagakora na Kigingi umunyarwenya nawe umenyerewe hariya mu gihugu cy’Uburundi kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Uyu Kigingi yatangaje ko urupfu rw’uyu mwana muto ari igihombo gikomeye cyane cyane mugice cy’imyidagaduro hariya mu gihugu cy’Uburundi.

Urupfu rw’uyu mwana ni rumwe muzibabaje cyane zibaye hariya mu Burundi muri uyu mwaka.

Reba agace kakunzwe cyane k’uyu mwana