December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Jose Mourinho agarutse mu bwongereza nk’umunyamakuru

YASUWE 57 

Mourinho agarutse mubwongereza nyuma yo gusinyana amasezerano na Sky Sports aho azajya akora nk’umusesenguzo mu mikino y’umupira w’amaguru nk’umuntu w’inararibonye wabonye byinshi hariya mu gihugu cy’Ubwongereza.

Jose Mourinho azagaragara muri Studio za Sky Sports ubwo azaba afatanya n’abandi gusesengura umukino uzahuza amakipe abiri yose yanyuzemo Chelsea na Manchester United.

Yirukanwe n’ikipe ya Manchester United mumpera z’umwaka ushize

Kuri uyu wa gatandatu Mourinho yatangarije itangazamakuru ati:” Premier League ni irushanwa ridasanzwe kuri njye, aho buri wese atsinda yiyushye akuya, mbese ntushobora gucikwa n’imikino ya buri cyumweru.

Sky Sports niho mu rugo rwa Premier League, nishimiye gukorana n’iyi kipe aho tuzajya tubafasha gusobanukirwa neza ibyabaye kuri buri mukino.

Azatangira akazi muri Sky Sports kuri iki cyumweru

Yakomeje agira ati:” Umupira w’amaguru ni umwuga mwiza, usobanuye byinshi cyane ku bafana, ndacyakomeje kwifatanya na Premier League kubwabo kugeza igihe nzasubirira mu mwanya wanjye hariya mumwanya w’ubutoza.