December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imikino-RDC : Ntawanshyizeho igitutu ngo negure « Florent Ibenge”

YASUWE 66 

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kongo Florent Ibenge mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu itariki ya 07/08/2019 nibwo yashyikirije Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru muri Kongo (FECOFA), ibaruwa y’ubwegure bwe.

Mu ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ubwo yasohokaga mu biro bya Fecofa, yashimiye cyane, ubuyobozi bwa As Vita Club kimwe n’abagenzi be bakoranye muri iyo kipe ya Vita Club, yongeraho ko aribyo byatumye ahabwa akazi mu ikipe y’igihugu.

« Ati ibyatumye njya mu ikipe y’igihugu nuko nabanje kwigaragaza mu ikipe ya As Vita Club », ayo n’amagambo ya Florent Ibenge

Florent Ibenge yakomeje avuga ko yeguye ku bushake bwe, ati nta muntu winshyizeho igitutu nijye ubwange nicaye ndatekereza mbona ari byiza ko nsigira umwanya undi mutoza wagira icyo ageza ku ikipe y’igihugu, uyu mutoza warumaze iminsi atari mugihugu cye, amakuru aravugako yarari muri afurika y’epfo,
Yakomeje atangaza ko agifite ubushake bwo gukorana n’ikipe y’igihugu, kandi ko umuyobozi wa federasiyo yamusabye ko bakomeza gukorana kuko hari indi myanya, kandi bashaka ko yafatamo umwe, gusa kubwa Ibenge ngo azabanza afate umwanya abitekerezeho.

Ibenge yatangiye gutoza ikipe y’igihugu mu kuboza 2014, akaba yaratwaye CHAN yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016 aho yatsinze u Rwanda ibitego 2-1 muri kimwe cya kane, ku mukino wa nyuma atsinda Cote d’Ivoire aba yegukanye igikombe gutyo, muri 2015 Kongo yabaye iya 3 mu gikombe cy’afurika cy’ibihugu (CAN)

Gusa ntagitunguranye kubona Ibenge yegura ku mirimo ye, kuko n’ubundi byari byaravuzwe ko yeguye, kubera ko atigeze agarukana n’ikipe ye mu gihugu nyuma yuko bavuye mu irushanwa rya CAN 2019, akaba yaranatangaje ko ari naryo irushanwa rya nyuma nk’umutoza w’ikipe y’igihugu.