December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Sheebah Karungi na Harmonize bari gukorana indirimbo iraba yageze hanze vuba cyane- Amafoto

YASUWE 58 

Umuhanzi Harmonize ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya na Sheebah ukomoka mu gihugu cya Uganda bamaze iminsi bari gukorana umushinga w’indirimbo yitwa Follow me‘ bigaragara ko ukurikije aho ibikorwa bigeze iraba iri hanze bidatinze.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wambere taliki ya 5/8/2019 nibwo aba bahanzi babiri bagaragaye ahitwa Munyonyo hariya mu gihugu cya Uganda bafata amashusho y’indirimbo, ikaba iri gukorwa na Sasha Vybz nkuko bisanzwe.

Si kenshi cyane dukunze kubona abahanzi bo muri Tanzania bakorana indirimbo n’abagande, dore ko uretse iyi ndirimbo Harmonize ari gukorana na Sheebah, indi ndirimbo rukumbi aheruka gukorera hariya ku butaka bwa Uganda ni iyitwa ‘Pull Up’ yakoranye n’umuhanzi Eddy Kenzo.

Aba bahanzi baherukaga guhurira muri Coke Studio baririmbana indirimbo yitwa ‘Follow me’ mu kwezi kwa gatatu yatunganyijwe na Coke Studio mu mwaka ushize wa 2018.

Inshamake zuko byari byifashe hafatwa amashusho y’indirimbo ‘Follow me’: