December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

U Rwanda na Congo basinye amasezerano yo guhashya Ebola no kugabanya urujya n’uruza

YASUWE 46 

U Rwanda na Repububulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byemeranije kugabanya urujya n’uruza ku mipaka mu rwego rwo gukumira no kurwanya Ebola.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu kurwanya, gukumira no kwita ku banduye icyorezo cya Ebola yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ubuzima bahagarariye ibihugu byombi, mu nama yabereye mu Karere ka Rubavu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 6 Kanama 2019, ni bwo Minisitiri w’Ubuzima w’Agateganyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Pierre Kangudia yageze mu Rwanda, akaba yakiriwe na mugenzi we Dr Diane Gashumba ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza imijyi ya Rubavu  na Goma.

Akigera mu Rwanda yatemberejwe ku mipaka yombi ya Rubavu yerekwa ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya Ebola ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye byahashyizwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abakoresha iyi mipaka.

Nyuma y’ibiganiro byahuje aba bayobozi bombi byabereye mu muhezo, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya, gukumira no kwita ku banduye icyorezo cya Ebola kugirango batanduza abandi.

Minisitiri Pierre Kangudia yavuze ko icyorezo cya Ebola kibahangayikishije, yizeza ubufatanye Leta y’u Rwanda mu kurwanya iki cyorezo nk’ uko yabitangarije radio Rwanda.

Naho Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda,  Dr Diane Gashumba asanga ubu bufatanye buzafasha ibihugu byombi guhashya iki cyorezo.

Imwe mu myanzuro ibihugu byombi byemeranyijweho ni ishyirwaho ry’inyandiko ihuriweho n’ibihugu byombi irebana n’ibikorwa bikorerwa ku mipaka ndetse no kohereza muri Kongo itsinda ry’inzobere  z’Abanyarwanda bazajya gusangira ubunararibonye na bagenzi babo b’Abanyekongo mu bijyanye no kunoza imikoranire igamije guhashya Ebola.