December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amagare: Umukinnyi w’umukino w’amagare yapfuye muri Tour de Pologne

YASUWE 90 

Umukinnyi w’umubiligi w’imyaka 22 wakinaga umukino w’amagare yitabye imana nyuma yimpanuka ikomeye yakoze mu isiganwa rya Tour de Pologne kuri uyu wambere 5 Kanama 2019.

Kuri uyu wambere ubwo bakinaga agace ka gatatu ka Tour de Pologne nibwo uyu mukinnyi Bjorg Lambrecht yakoze impanuka ikanganye hagati mu isiganwa.

Bjorg yaguye hasi ubwo yari amaze gukora ibirometero Birenga 60(60 miles) ubwo bavaga ahitwa Chorzow berekeza Zabrze hariya muri Polonye.

Uyu mukinnyi bwari ubwa kabiri yitabiriye imikino ikomeye ku rwego mpuzamahanga, akaba yari ari mubakinnyi b’amagare hariya mu gihugu cy’ububuligi bagaragazaga ahazaza heza.

Yabashije gutwara ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi utarengeje imyaka 23 mu marushanwa yose yagerageje kwitabira, yanabaye uwa kabiri umwaka ushize mu marushanwa ya World Championshimps y’abari munsi y’imyaka 23.

Ububiligi nk’igihugu n’umuryango we by’umwihariko bahombye umuntu ukomeye wagaragazaga umusaruro ugaragara mu minsi iri imbere.

Abakinnyi b’uyu mukino ndetse n’abandi  batandukanye bakomeje kugaragaza akababaro kabo ndetse banihanganisha umuryango w’uyu mwana wapfuye akiri muto: