December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Sudani: Igisirikare n’abasivili bashyize umukono ku masezerano y’itegeko nshinga

YASUWE 60 

Inama ya gisirikare iri ku butegetsi muri Sudani n’urugaga rw’ingenzi rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize umukono ku nyandiko ijyanye n’itegekonshinga izacira inzira ishingwa rya leta y’inzibacyuho.

Ahmed Rabie, ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo wungirije umukuru w’inama ya gisirikare, ni bo bashyize umukono kuri iyo nyandiko.

Biteganyijwe ko urwego rugizwe n’abasivile batandatu n’abajenerali batanu ari rwo ruzayobora igihe cy’inzibacyuho y’imyaka itatu.

Abahuza bo mu muryango w’ubumwe bwa Afurika ndetse na Ethiopia ni bo bahagarikiye igikorwa cyabaye ejo ku cyumweru cyo gushyira umukono ku nyandiko ijyanye n’itegekonshinga.

Kuva igisirikare cyahirika ku butegetsi  ku gitutu cy’abigaragambya, Perezida Omar al-Bashir mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Sudani yakomeje kurangwamo imidugararo.

Ibirori nyirizina byo gushyira umukono kuri iyo nyandiko biteganyijwe kuba ku italiki ya 17 Kanama 2019, nyuma yaho gato hakazatangazwa Minisitiri w’intebe n’abandi bategetsi bakuru nk’uko BBC yabyanditse.