December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Official: Everton imaze gusinyisha umukinnyi kuva mu ikipe ya Juventus

YASUWE 66 

Moise Kean umwataka w’umutaliyani unakinira ikipe y’igihugu amaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya waguzwe n’ikipe ya Everton mu minota mikeya ishize.

Moise Kean umukinnyi w’imyaka 19 amaze gusinyira ikipe ya Everton nk’umwataka, akaba amaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 5.

Moise Bioty Kean yavukiye mu mujyi wa Vercelli mu gihugu cy’ubutaliyani akaba ari umukinnyi w’imbaraga kandi uzi icyo gukora kuburyo bamwe batabura kumugereranya na ba Kylian Mbappe cyangwa Balotelli mu mbaraga ndetse n’ubwenge mu mikinire ye mu kibuga akaba yarazamukiye mu ikipe ya Juventus.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 wari usigaje umwaka umwe ku masezerano ye n’ikipe ya Juventus akaba agiye kwerekeza mu ikipe ya Everton aguzwe miliyoni £36.

Moise Kean ashobora gukina ahariho hose mu myanya y’imbere yo kwataka.