December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Menya zimwe muri nomero zitangaje zagiye zambarwa mu mateka y’umupira w’amaguru

YASUWE 54 

Mu mupira w’amaguru hari nomero zikunze guhabwa agaciro kurusha izindi nubwo akenshi usanga bigendera ku bushake bw’abakinnyi ariko usanga hari izikunze guhurirwaho na benshi cyane cyane ab’ibihangange dore ko hari n’abanga kujya mu makipe runaka kubera ko aziko nomero runaka atayibona cyangwa rimwe na rimwe bigateza umwuka mubi mu gihe umukinnyi atabonye nomero yifuzaga.

Akenshi nkuko dukunda kubibona nomero zikunda kurwanirwa n’abakinnyi kubera amateka ziba zarasigiwe n’ababanje kuzambara mbere, umwanya umukinnyi akinaho cyane cyane igihe ihura neza n’umwanya we mu kibuga gusa hari n’abo usanga afite nomero yikundira kwambara ntacyo yitayeho ugasanga hari n’abafata nomero zitangaje ugereranije nizo dukunze kubona.

Tugendeye ku mateka yagiye asigirwa nomero zimwe na zimwe mu makipe atandukanye hari naho usanga hari nomero zitacyambarwa cyangwa zitajya zikoreshwa mu ikipe kubera amateka kubazambaye mu kubaha icyubahiro cyangwa imigenzo y’amakipe cyangwa imyemerere igendeye ku duce runaka cyangwa zimwe zikagenerwa abafana ntizizigere zikorerwa abakinnyi na rimwe.

Nko mu gihugu cy’ubuyapani umwenda nomero 12 ntabwo ujya wambarwa uretse amakipe 2 yonyine niyo awukoresha ariko nayo aba afite indi nomero igomba kuyisimbura ikabikwa.

Nomero 12 ntabwo bajya bayikoresha

Turebere hamwe numero zitanga je cyangwanibitangaza byagiye bibaho kubera numero:

  • Umukinnyi Ivan Zamorano umwataka ukomoka mu gihugu cya Chile yifuje kwambara nomero 9 muri Inter Milan ariko bakimara gusinyisha umunya Brezil Ronaldo wari igihangange abura uko abigenza afata umwanzuro wo kwambara 1 guteranyaho 8 (1+8).

  • Mu mwaka w’ 2000 Umunya Maroc Hicham Zerouali yambaye Jerzey Nomero Zeru kubera ukuntu bakundaga kumwita Zero bagendeye kwizina rye ibintu bitishimiwe cyane n’umuyobozi w’iyi kipe ya Aberdeen yakiniraga yo muri Scotland. Uyu mukinnyi yapfiriye mu mpanuka y’imodoka I Rabat muri Maroc mumpera za 2004, afite imyaka 27 gusa.

  • Gianlugi Buffon akinira Parma yambaraga nomero 88, gusa yaje kuyivanwaho n’abafana baje gusesengura bagasanga iyo minani ibiri ihura n’inyuguti ebyiri za H, HH basobanuraga ko bivuze ngo Heil Hitler agashinjwa gushyigikira aba Nazi, ayivaho gutyo.

  • Ubwo igihangange Ronaldinho yageraga I San Siro yangiwe guhabwa numero nomero 10, bamuhitishamo nomero yumva yakwambara ahitamo nomero 80 ihuje n’igihe yavukiye. Kuva ubwo byatangiye guteza akavuyo n’abandi bakinnyi babigenderaho,aho Andriy Shevchenko yahise afata 76 na Mathieu Flamini ahita afata 84.

  • Ubwo umukinnyi Derek Riordan yavaga mu ikipe ya Hibernian muri 2008 yagarutse muri Celtic asanga numero ye icumi yamaze gufatwa yarivumbuye ababwira ko mu gihe agitegereje nomero ye azaba yambaye 01.
  • Abenshi nubwo byabaye bareba ariko ntabwo babyibajijeho cyane, gusa mugikombe cy’isi cya 2010 umwataka w’umunya Ghana Asamoah Gyan yakinnye yambaye umwenda nomero 3, utamenyerewe cyane kubataka.

Byavugwaga ko bishoboka kuba cyari igitekerezo cya Ayew, gusa byibazwaga ukuntu umukinnyi wambaye nomero ya ba myugariro agiye gutsinga ibitego.

  • Mu mwaka w’imikino wa 2009-2010 umukinnyi Nicklas Bendtner wakiniraga Arsenal yahisemo gufata nomero yambaraga 26 ayikuba kabiri aho yavugaga ko 52 ari nomero idasanzwe kuri we igomba kuzamuhesha amahirwe.