December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dr Stella Nyanzi yahamwe n’icyaha cyo gutuka Perezida Museveni none agiye guhangana nawe

YASUWE 75 

Umwarimu wa kaminuza Dr Stella Nyanzi yahamwe n’icyaha cyo gutuka akoresheje murandasi Perezida Yoweri Museveni, ariko urukiko ntabwo rwahise rutangaza ibihano.

Madamu Nyanzi aregwa ibyaha bibiri; gutukanira kuri murandasi no kwibasira umuntu mu itumanaho, iki cya nyuma ntabwo kimuhama.

Nyuma yo gusoma uyu mwanzuro kuri uyu wa kane taliki ya 1 Kanama 2019, Stella Nyanzi wari kumwe n’abantu bamushyigikiye, yavuze ko atazabogoza cyangwa ngo atakambe ngo adafungwa.

Yavuze ko abana be badakwiye kubana n’umubyeyi utegekwa kwicara agaceceka imbere yo kurenganywa mu gihugu, ko yiteguye guhara ubwo bubyeyi agahangana n’umunyagitugu nk’uko yabitangarije BBC.

Mu magambo akomeye, yavuze ko yifuzaga ko na kiriya cyaha cya kabiri kimuhama kuko mu by’ukuri yabikoze agamije kwibasira Perezida Museveni.

Muri Nzeli  2018, Stella Nyanzi yashyize umuvugo kuri Facebook, urimo amagambo y’urukozasoni kuri Perezida Museveni na nyina wapfuye, aho yavuze ko yifuza ko Museveni yakabaye yarapfuye arimo kuvuka.

Stella Nyanzi avuga ko n’icyaha cya kabiri bamugizeho umwere yifuzaga ko kimuhama

Umucamanza yavuze ko ibyo Madamu Nyanzi yanditse, akavuga kenshi mu mvugo mbi imyanya y’ibanga ya Nyina wa Perezida Museveni, ari ibintu bihabanye n’ubumuntu, biteye isoni, kandi bigayitse.

Madamu Nyanzi yanze gusaba gufungurwa by’agateganyo, ubu amaze amezi umunani afunze.

Muri Uganda, Madamu Nyanzi amaze kuba umuntu uzwi cyane mu gukoresha imvugo ikomeye arwanya ubutegetsi yita bubi.

Yari yarigeze gufungwa mbere nabwo azira kwanditse kuri Facebook, aho yise Perezida Museveni “akabuno”. N’ubu aracyakurikiranyweho icyo cyaha.

Madamu Nyanzi ni umwarimu akaba n’umushakashatsi, mbere y’ibi yari umwarimu muri kaminuza ya Makerere.